Umugabo yishe umuhungu we anakomeretsa bikomeye mushiki we abahora kwiba avoka

Polisi yo mu gace ka Meru muri Kenya mu iri gushakisha umugabo witwa Morris Kirema w’imyaka 35 wishe umuhungu we w’imyaka 12 anakomeretsa bikomeye umukobwa we w’imyaka umunani, abahora ko bariye avoka bavanye mu murima w’umuturanyi wabo.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya byavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be babiri aho yabadukiriye abatera imigeri n’ibipfunsi, agera n’ubwo azana umuhoro arabatema maze umuhungu ahita yitaba Imana.

Daily Nation dukesha iyi nkuru yavuze ko umukobwa yagize ibikomere binini ku maguru ku buryo ubuzima bwe buri habi, ndetse na nyina umubyara arakomereka ku buryo bombi bari mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Umuyobozi wa Polisi muri Tangia y’Iburasirazuba, Samuel Kosgey yavuze ko uyu mugabo akimara gukora aya mahano yahise ahunga.mu gihe abaturanyi buyu mgabo wakoze amahano bavuze ko abo bana babiri bavanye izo avoka mu murima w’umuturanyi wabo kuri uyu wa Gatatu, maze uwo muturanyi ngo aza kuzirihisha mu rugo.Nyuma yo kurihishwa avoka yaciwe n’abana ngo byatumuye arahira ko agomba kubahana, ku buryo yahise yiyemeza ko Arabica nibava ku ishuri.

Icyo gikorwa cyahuriranye n’uko nyir’urugo asanzwe akoresha amafaranga menshi mu gutega ku mikino no mu kabari, bisanga yanatoye uburakari kuko mu rugo bamusabye amafaranga yo guhaha kandi nta yo afite.

Abaturanyi bavuga ko abo bana babanje kujya kwihisha mu bwogero, ariko uyu mugabo arabashakisha abageraho, ni ko kwihekura.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo