Umugabo yishe umugore we utwite n’abana bose bari bafite

Umugabo wo muri leta ya Colorado - imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika - arashinjwa kwica umugore we wari utwite n’abana babo b’abakobwa mu cyumweru gishize.

Chris Watts w’imyaka 33 y’amavuko, aregwa ibirego bitatu byo kwica byo mu cyiciro cya mbere ndetse n’ibindi birego bitandatu.

Impapuro z’urukiko zigaragaza ko uyu mugabo avuga ko ari umugore we Shanann Watts w’imyaka 34 y’amavuko, wanize umukobwa wabo Celeste w’imyaka itatu y’amavuko na Bella w’imyaka ine y’amavuko, nyuma yuko uyu mugabo yari amaze kubwira umugore we ko ashaka gatanya.

Yabwiye polisi ko "kubera uburakari", yahise yicira umugore we mu rugo rwabo ruri mu mujyi muto wa Frederick.

Ashinjwa ibirego icyenda birimo bibiri byo kwica umwana, ikirego cy’imwe cyo gutuma umubyeyi akuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’ibirego bitatu bijyanye no gushinyagurira umurambo.

Umurambo wa Madamu Watts wabonywe n’abategetsi ku wa kane, uhambye mu mva ngufi hafi ya stasiyo ya lisansi uyu mugabo we yigeze gukorera.

Imirambo ya Bella na Celeste yo yabonywe nyuma muri stasiyo ya lisansi hafi y’imva y’umubyeyi wabo. Uyu mubyeyi wabo yari atwite inda y’ibyumweru 15.

Inyandiko-mvugo y’ibirego yashyikirijwe urukiko ivuga ko abakora iperereza basanze Bwana Watts yari afite undi mugore w’inshoreke bakoranaga ku kazi. Ariko we arabihakana.

Src: BBC
Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo