Umugabo yatunguye benshi ubwo yageragezaga kwiyahura kubera ko umugore we yamwanze

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi haravugwa inkuru idasanzwe y’ umugabo wagerageje kwiyahura kubera ko umugore we babana yari ari kumwe n’ undi mugabo bivugwa ko ari inshorekeye.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, aho ibi byabereye mu mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho uyu muryango usanzwe utuye. Gusa amakuru avuga ko uwo muryango ubana mu buryo butemewe n’ amategeko.

Abaturage batanze amakuru bavuga ko uwo mugabo w’ imyaka 24 y’ amavuko yuriye ipoto y’ amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n’ undi mugabo ntiyamenya aho abo bombi bari berekeje. Uwo mugore yaje kugaruka mu masaha y’ umugoroba asanga inkuru imwakira ari uko umugabo we yari agiye kwiyahura.

Gusa hari andi makuru avuga ko uwo mugabo yari yaramenye ko umugore we asanzwe amuca inyuma akaba ari yo mpamvu yaragiye gukora icyo gikorwa kigayitse.

Habineza Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenga wa Nyagisozi yameje ayo makuru avuga ko abaturage babonye uwo mugabo koko yari agiye kwiyambura ubuzima ubwo yari yamaze kurira ipoto yamashanyarazi agiye gusimbuka ngo yitura hasi apfe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo uwo mugabo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka bidakabije ayita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

Gitifu yasabye abaturage by’ umwihariko abashakanye ndetse n’ abandi babana , kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye , abagira inama yo kujya biyambaza inshuti z’ umuryango cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

Uyu muryango umaze amezi atandatu babana nta mwana n’ umwe bafitanye gusa umugore w’ uwo mugabo wari ugiye kwiyahura afite umwana umwe yabyaye ahandi.

Ingabire Victoire avuze ku Badepite bakoma amashyi ||Asaba leta ikintu gikomeye iyumvire nawe

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmanuel kufimana Kuya 16-05-2021

Mwiriwe maże kubona ino nkuru yu yu mugabo washatse kwiyahura ngo nuko umugore Amuca inyuma none se kwiyahura nuwo muti koko namureke ashake undi ariko kwiyahura nubundi asigare bamurongora twatandukana aho kwiyahura Icyo nicyaha kitavavarirwa n’Imana .

Emmanuel kufimana Kuya 16-05-2021

Mwiriwe maże kubona ino nkuru yu yu mugabo washatse kwiyahura ngo nuko umugore Amuca inyuma none se kwiyahura nuwo muti koko namureke ashake undi ariko kwiyahura nubundi asigare bamurongora twatandukana aho kwiyahura Icyo nicyaha kitavavarirwa n’Imana .