Umugabo yatemye umugore we ajyanwe kwa Muganga agwayo

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020, Police ikorera mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi umugabo w’i Gahara amaze gutema umugore we akamukomeretsa mu buryo bukabije, biravugwa ko uyu mugabo yafungiwe icyaha cya Jenoside nyuma agafungurwa. Umugore yaje kugwa kwa Muganga kubera ibikomere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mugogo, Akagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara aho biriya byabereye avuga ko uriya mugabo witwa Mpanabumva Elephas w’imyaka 60 ari we wakoze biriya.

Ati “Baduhuruje ngo umugabo atemye umugore we, dusanga ni Mbonabumva, yatemye umugore cyane dusanga yanamuciye urutoki rw’igikumwe.”

Umugore watemwe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gahara ariko ahita agwayo.

Banyanga Anastase uyobora uriya Mudugudu avuga ko uriya mugabo afunguwe yasanze umugore we yarabyaranye n’undi mugabo.

Ati “Bari bafitanye amakimbirane, umugabo yigeze gufungirwa Jenoside atashye asanga umugore yarabyaye, barabipfuye ntibigeze babana neza n’ukwezi na kumwe, inzego z’ubuyobozi zari zibizi.”

Ubuyobozi ngo bwaje kujya muri kiriya kibazo, umugabo abwemerera ko biyunze. Uyu muryango ufite abana batanu, harimo babiri bashatse.

Gitifu w’agateganyo w’Umurenge wa Gahara, Muhoza Justin avuga ko uriya mugore watemwe yitwa Nyirazihabake Claudine w’imyaka 48.

Muhoza asaba abaturage kwirinda ingeso zo guharika zishobora gukurura amakimbirane mu muryango.


Byabereye muri Santire yitwa Intebe ya Mudende iri mu Murenge wa Gahara


Umugore watemwe yahise ajyanwa kwa muganga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo