Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama

Mu gihe bimenyerewe ko umugabo ugiye kwa Nyirabukwe ahitwararika mu buryo bwose bushoboka nk’ahantu yakuye umugore, umugabo wo muri Nigeria mu cyaro cya Ofu mu Ntara ya Kanu witwa Nwosu Acheku we ntacyo bimubwiye kuko yahafatiwe yagiye kwiba inyama.

Ikinyamakuru Naijatoday cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yajyanye itsinda rya bagenzi be bari bazi ko kwa Nyirabukwe ubusanzwe ufite abana b’abakobwa gusa bizeye ko bari bwibe inyama z’inka uwo muryango wari wabaze ushimira ibyiza wagezeho.

Bumvaga ko urugo rutarimo umugabo kurwiba biri bworohe. Abo muri uyu muryango bagize amakenga, mbere yo kuryama, ahabitswe inyama bahapfundikiza ibikoresho bisakuza.

Ubwo uyu mukwe wabo yazaga, yakozeho we na bagenzi be bahita babagwa gitumo. Bamwe babashije gucika ariko Nwosu ntibyamuhira n’ubwo yari azi neza buri nguni y’inzu ya nyirabukwe.

Umugore w’uyu mugabo avuga ko umuryango we wari wagabanye inyama ndetse ngo yabajije umugabo we impamvu yatinze gutaha, amubwira ko ngo ari ku kabari aho ari kunywa na bagenzi be.

Akeka ko umugabo we yari kujya kuzigurisha mu bafite za Resitora.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo