Umugabo yafatanwe icyuma yashakaga gutera Perezida Trump

Umugabo witwa Roger Hedgpeth w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Leta ya Florida muri Amerika yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano wa Perezida Donlad Trump nyuma yo kumufata afite icyuma ashaka kwinjira mu nzu y’umukuru w’igihugu izwi nka White House.

Yababwiye ko kiriya cyuma yari bugitere Perezida Trump iyo amubona hafi.

Yari afite icyuma gityaye gifite uburebure bwa sentimetero 31, yari akitwaje mu ikoti ku ruhande rw’ibumoso.

Hedgpeth ngo yegereye umwe mu barinda Perezida Trump aramubwira ati “Ndashaka kwica Perezida Trump. Mfite icyuma cyo kubikora.”

Uyu mugabo kandi ngo yari afite imbunda nto ya Pistori ariko itarimo amasasu.

Hari bamwe bavuga ko yari amaze igihe yaraburiwe irengero kandi ngo hari amakuru y’uko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ntibiramenyekana uburyo yashoboye kwinjira muri Washington DC hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Ubu yajyanywe mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe ngo asuzumwe.

Ubwo Hedgpeth yabwiraga umwe mu barinda Trump ko afite umugambi wo kumuhitana, Perezida yari mu Biro bye White House.

Mu myaka mike ishize, hari abantu benshi bagerageje kwinjira muri White House bafite umugambi wo kugirira nabi Donald Trump.

Muri 2017 hari umugabo wo muri Leta ya California yafashwe yurira uruzitiro ashaka kujya muri White House afite ubuhiri. Icyo gihe Trump yari ari yo.

Muri Nzeri, 2018 hari undi mugabo na we yafashwe yurira uruzitiro ashaka kujya muri White House.

Mu Ukwakira, 2019 undi mugabo yagerageje kwinjira akoresheje imodoka yari atwaye ashaka guca ku bashinzwe umutekano, ariko arafatwa arafungwa.

Ibi byose byatumye abashinzwe umutekano wa Perezida Trump bahitamo kuzamura uburebure bw’uruzitiro rubuza abantu kwinjira muri White House baruvana kuri metero esheshatu baruha metero 13.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo