Umugabo wo muri Singapour yemereye urukiko ko ari maneko w’u Bushinwa muri USA

Umugabo ukomoka muri Singapour yemereye urukiko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko yahakoreraga nka maneko w’u Bushinwa, iki kikaba ari cyo kibazo cya vuba aha kibayeho mu bushyamirane buri kwiyongera hagati y’Amerika n’u Bushinwa.

Jun Wei Yeo yarezwe gukoresha ikigo cye cy’ubujyanama muri politike gikorera muri Amerika nk’igikoresho cyo kumufasha gukusanya amakuru ayaha ubutasi bw’u Bushinwa, nkuko abategetsi b’Amerika babivuga.

Bitandukanye n’uwo, Amerika yavuze kandi ko umushakashatsi w’umugore w’Umushinwa watangajwe n’abategetsi b’Amerika ko yitwa Juan Tang, w’imyaka 37 - ushinjwa guhishira umubano afitanye n’igisirikare cy’u Bushinwa, yafunzwe.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, Ubushinwa bwategetse ko ibiro by’uhagarariye Amerika i Chengdu mu Bushinwa bifungwa.

Icyo cyemezo cyo gufunga ibyo biro (consulat/consulate) by’uhagarariye Amerika muri uwo mujyi uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa, cyabaye ukwihimura kuri Amerika yategetse ifungwa ry’ibiro by’uhagarariye u Bushinwa i Houston muri leta ya Texas.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kuko u Bushinwa bwarimo "bwiba" umutungo kamere mu by’ubwenge (intellectual property/propriété intellectuelle).

Wang Wenbin, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yasubije avuga ko icyemezo cy’Amerika gishingiye ku "mvange idafututse y’ibinyoma byo kurwanya u Bushinwa".


Ushinzwe umutekano muri Amerika acunze inyubako yahoze ari ibiro by’uhagarariye u Bushinwa i Houston ejo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita

Nyuma yaho igihe ntarengwa cy’amasaha 72 cyari cyahawe abakozi bo mu biro by’uhagarariye u Bushinwa i Houston kirangiriye ejo ku wa gatanu saa kumi z’umugoroba zaho (saa tanu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi), abanyamakuru babonye abagabo bameze nk’abategetsi bo muri Amerika bakingura ku ngufu umuryango wo kuri iyo nyubako.

Abakozi batambaye umwenda ubaranga w’akazi bo mu ishami rishinzwe umutekano ryo mu biro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika bahise bashyira uburinzi ku muryango w’iyo nyubako.

Ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’ibi bihugu bibiri bya rutura bifite n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Ubu bushyamirane bushingiye ku bibazo bitandukanye birimo nk’intambara ishingiye ku bucuruzi, ku cyorezo cya Coronavirus no ku ishyirwaho muri Hong Kong ry’itegeko rishya ry’umutekano ritavugwaho rumwe.

Ni iki kizwi kuri uwo mugabo ukomoka muri Singapour?

Jun Wei Yeo, uzwi no ku izina rya Dickson Yeo, ejo ku wa Gatanu yemereye urukiko gukorera leta y’Ubushinwa nka maneko utemewe n’amategeko kuva mu 2015 kugeza mu 2019, nkuko itangazo ry’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika ribivuga.

Mbere, yari yarezwe gukoresha ikigo cye cy’ubujyanama muri politiki nk’umuhora wo gukusanyirizamo amakuru y’ingirakamaro kandi atagenewe rubanda, abikorera ubutasi bw’u Bushinwa.

Mu kwemera icyaha kwe, yemeye ko yashakishije Abanyamerika bafite uruhushya rubemerera kugera ku makuru y’umutekano yo ku rwego rwo hejuru ndetse akabasaba kwandika raporo bazandikira abakiliya ba baringa (batabaho).

Bwana Yeo yatawe muri yombi ubwo indege yamugezaga muri Amerika mu mwaka ushize wa 2019.

Kizto Mihigo Peace Foundation ishyize amabanga yose ya Kizito Mihigo ku karubanda atari yaratangaje:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo