Umugabo wiyemerera ko ari umutinganyi arashaka kuyobora Amerika

Pete Buttigieg umugabo w’imyaka 37 arashaka kuba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wemera ku mugaragaro ko akundana n’uwo bahuje igitsina

Ubu yatangiye guhatana ngo azatorwe guhagararira ishyaka ry’Abademokarate maze azahatane ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Kwiyamamaza kwe yabitangiriye mu mugi wa South Bend muri Leta ya Indiana, umugi asanzwe abereye umuyobozi kuva mu 2012.

Avuga ko yijeje Abanyamerika Politiki itandukanye cyane n’iya Perezida Donald Trump.

Aramutse atsinze, Bwana Buttigieg yaba Perezida wa mbere wa Amerika wemera ku mugaragaro ko ari umutinganyi.

Ku myaka 37 niwe ukuri muto winjiye mu bakandida bashaka gutorwamo uzahagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora, abakandida ubu barimo na Senateri Bernie Sanders w’imyaka 77 watsinzwe na Hilary Clinton ubushize.

Avuga kuri Trump, Bwana Buttigieg yavuze ko iki ari igihe cyo kuvanaho Politiki y’igihe cyahise hakaza itandukanye cyane.

Mu kwiyamamaza kwe yibanda cyane kuri Politiki yo kugabanya intwaro mu baturage, ihindagurika ry’ikirere, uburenganzira bw’abantu b’amahitamo anyuranye mu by’ibitsina (LGBT) n’ibindi…

Bwana Bettigieg afite amateka meza yo kuba yarabaye umuyobozi w’umugi wa South Bend ufite ibibazo mu bukungu maze kugihe cye bukazamuka.

PNG - 370 kb
Mu kwiyamamaza kwe yibanda cyane kuri Politiki yo kugabanya intwaro mu baturage


Kuva yatangaza umugambi we wo gushaka kuyobora Amerika abantu benshi batangiye kubimufashamo muri Amerika bakusanya agera kuri Miliyoni zirindwi z’amadorari ya Amerika.

Abahanga muri Politiki bavuga ko uyu mugabo ashobora gushyigikirwa mu buryo bukomeye n’abashaka impinduramatwara mu bademokarate.

Ubushakashatsi ku byo abantu bifuza bwagaragaje ko muri Leta za Iowa na New Hampshire bushyira ku mwanya wa gatatu Bwana Buttigieg inyuma ya Bwana Bernie Sanders na Visi Perezida Joe Biden.

Abantu barenga 10 bari kwiyamamaza ngo bazahagararire ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika azaba mu Ugushyingo 2020.

Guhitamo abazahagararira amashyaka bizatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ku myaka 29 Bwana Buttigieg yatorewe kuba umuyobozi w’umugi wa South Bend. Nubwo mu 2017 atatsinze ku mwanya yiyamamarizaga mu buyobozi bw’ishyaka ry’abademokarate, Barack Obama wahoze ayobora Amerika yamwise ’inyenyeri iri kuzamuka’.

Uyu mugabo yemeje ko ari umutinganyi mu 2015 ubwo yashyingiranywe n’umugabo mugenzi we Chasten Glezman usanzwe ari umwarimu.

PNG - 276.7 kb
Aramutse atsinze, Bwana Buttigieg yaba Perezida wa mbere wa Amerika wemera ku mugaragaro ko ari umutinganyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo