Umugabo wiyemeje kujya asenga Perezida Trump nk’imana ye yatunguye benshi //amafoto

Ijambo ry’Imana by’umwihariko mu mategeko yayo rigira riti “Ntukagire izindi mana mu maso yange” (Kuva 20.3) ariko umugabo witwa Bussa Krishna wo mu gihugu cy’u Buhinde, amaze imyaka itatu aramya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’imana ye, akitwaza ifoto ye ndetse akamusenga inshuro nyinshi ku munsi.

Krishna w’imyaka 31 atuye ahitwa Telengana mu Mujyi wa Hyderbad uri mu Majyepfo y’u Buhinde. Yemera cyane Trump guhera ubwo yatangizaga icyo yise ‘kongera gusubiza Amerika ubudahangarwa’.

Yatangije ipaji ya Facebook yo gusangiza abantu urukundo afitiye Trump, maze mu buryo buhoraho agashyiraho amafoto n’amashusho ye arimo kumuramiriza ahantu hiyubashye yamwubakiye.

Nk’uko ikinyamakuru 9News cyabyanditse, Krishna avuga ko abantu b’aho atuye bamwita umusazi, bakamugira inama yo kujya gushaka umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ariko we arabakwena.

Yagize ati “Nababwiye ko ntamukeneye na gato kuko ari imana yanjye kandi nkaba ntewe ikibazo n’ibyo abandi bavuga. Ndateganya kumwubakira ingoro mu mezi nk’atatu kugeza kuri atandatu.”

Umwe mu baturanyi yavuze ko Krishna agenda mu nzira hafi y’urugo rwe avuga ngo ‘Trump ni Imana yanjye, ni umutima wanjye. Ndamukunda cyane, nzakomeza kumuramya’.

Uyu mugore witwa Sathyalakshmi yagize ati “Mubona buri munsi aramya ifoto ya Trump, ababyeyi be bavuye mu nzu ye ubu babana n’abavandimwe babo. Ibi ntabwo byigeze bimubuza gukomeza kumuramya. Aho agiye hose atwara ifoto ya Trump. Yaba agiye guhaha cyangwa kugura ikintu runaka, atwara ifoto ye.”

Ku rukuta rwa Facebook rwa Krishna huzuye ibitekerezo by’abantu bamushyigikiye mu gikorwa cyo kuramya Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo