Umugabo wigambaga ko avura Coronavirus yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rukorera mu majyaruguru y’u Rwanda, rwataye muri yombi umugabo watangaje amashusho kuri ’Internet’ avuga ko avura icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi kuko nta rwego rubifitiye ububasha ruremeza ko rwakiboneye umuti cyangwa urukingo uretse gusa gukurikiza amabwiriza yagiye atangwa n’inzego zishinzwe ubuzima.

Amashusho yari kuri YouTube y’uyu mugabo wo mu Karere ka Musanze, yavugaga ko asanzwe ari ’umuvuzi Gakondo’ kandi afite umuti uvura icyorezo cya Coronavirus.

Aya mashusho yari amaze kurebwa inshuro zibarirwa mu bihumbi kugeza ejo ku wa Kabiri mu gitondo, gusa kuva ejo yagizwe umwihariko aho atabonwa na bose uretse uwayashyizeho.

Umuvugizi w’urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB), Marie Michelle Umuhoza yabwiye BBC ko uyu mugabo yafashwe agafungwa.

Yagize ati "Ni byo yatawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya".

Madamu Umuhoza avuga ko ubu hari gukorwa iperereza ku byaha uyu mugabo aregwa.

Michelle avuga ko uru rwego rugenza ibyaha mu Rwanda rutazihanganira abantu bose bashobora gukora ibyaha bitwaje iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riburira abantu kwirinda amakuru adatanzwe n’inzego z’ubuvuzi zizewe muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Covid-19 ni Virus, ni imwe mu bwoko bwa Virus zisanzwe zizwi ziswe Coronavirus, iyi Virus kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo rwayo biraboneka.

Ibimenyetso byayo ni inkorora, umuriro no guhumeka bigoranye, abaganga bavura ibi bimenyetso kugeza iyi Virus ishize mu mubiri w’umuntu. Abagera kuri 80% by’abayandura bashobora kuyikira nk’uko OMS/WHO ibivuga.

Ingingo ya 39 y’ Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo