Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka y’i Kamonyi

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose witwa Ngendahayo Edouard ari mu bantu 7 baguye mu mpanuka y’imodoka 3 zagonganiye ahitwa mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, imodoka yari yikoreye ibiti yagonze izindi 2 zirimo na Coaster ya Kompanyi yitwa Capital, mu muhanda wa Kigali-Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abarenga 8 nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Amakuru aravuga muri aba bantu baguye muri iyi mpanuka harimo Bwana Ngendahayo Edouard wari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rutsiro na Prezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro.

Uyu Ngendahayo bivugwa ko yari afite imyaka 54, yari umugabo wa Hon. Mureshyankwano Marie Rose uherutse kugirwa umusenateri ndetse yigeze kuba umudepite na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Mitsubishi Fuso yari yikoreye ibiti yerekeza i Kigali, yacitse feri igonga Toyota Coaster yari itwaye abagenzi ijya i Rusizi n’indi ya Pick-Up yarimo umuntu umwe.

Iyi ni yo mpanuka yo mu muhanda ihitanye ubuzima bw’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2020.


Umugabo wa Senateri Mureshyankwano [bari kumwe ku ifoto] ari mu baguye mu mpanuka yabereye i Kamonyi


Mureshyankwano aherutse kugirwa umusenateri ndetse yigeze kuba umudepite na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo