Umugabo uhamya ko yifashisha igitsina cye mu kwirukana amashitani mu bagore yavugishije benshi

Umugabo witwa Huang Jianjun akomeje kuvugisha benshi bamwibazaho nyuma yuko yemeje ko yifashishije igitsina cye akabasha kwirukana abazimu cyangwa ibindi yita amashitani mu bagore bafite ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo kutabyara.

Uyu mugabo wiyise umukozi w’Imana, Huang Jianjun ukomoka mu mujyi wa Guangzhou mu gihugu cy’ u Bushinwa aravugwaho umwihariko udasanzwe wo kuba yifashishije igitsina cye akabasha kwirukana imizimu cyangwa amashitani mu bagore bafite ibibazo bitandukanye birimo kubura urubyaro cyangwa kubura amavangingo mu mubiri wabo.

Metro.co.uk banditse iyi nkuru baravuga ko uyu mugabo ngo abantu biganjemo abagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye bamugana ku bwinshi aho usanga bapanga guhurira mu byumba by’amahoteli n’ahandi babasha gukuramo imyenda yose bakisanzura nta w’ubahagaze hejuru.

Huang Jianjun, na we ubwe wemera ko afite ubushobozi bwo guhangana n’imizimu, avuga ko abagore badashimisha abagabo babo mu buriri gukemura ikibazo cy’abo ari nk’umukino kuri we.

Buri mugore umugana wese agomba kuba yizeye ko ari bwambare ubusa nta nkomyi, umupasiteri na we akamujya hejuru akirukana iyo myuka mibi ituma abagabo babo batabakunda cyangwa batabiyumvamo uko bikwiye.

Umukobwa utaratangajwe amazina uherutse gufatwa na Polisi yo muri kariya gace k’u Bushinwa avuye kuryamana n’uyu wiyita umukozi w’Imana, yasobanuye ko yari asanzwe afite ikibazo cyo kutarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kubera indwara ya Diabete, yemeje ko yemeye kuryamana n’uyu mugabo kuko abo yaryamanye nabo bose bamubwiye ko uriya muvugabutumwa bamuziho ububasha bwo guha abagore umugisha wo gushimisha abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
marcel Kuya 17-05-2018

Satani arahuma abantu ubwenge ntibatekereze nkabafite ubwenge

Dismasndayisaba Kuya 16-05-2018

Ubwo nububenshi nuko iyo umuntu yizeye ikintu gishobora kumubera nkuko yagishaka kubwuyo yaciyitiriye giciye gikunda amahirwe aba gwiwe.

Saiba Kuya 15-05-2018

umuvugabutumwa araho umuntu ananira umugira Imana ntananira umwoshya koko!!!