Umugabo n’umugore bafashwe babaga ihene n’inkoko bibye banyuzwa mu mujyi bazikoreye

Uyu mugabo n’umugore batuye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe mu Karere ka Musanze, bibye ihene ebyiri n’inkoko ebyiri babafata bamaze kubaga ihene imwe n’inkoko imwe babakorera inyama zayo babanyuza mu mujyi rwagati babajyanye kuri Polisi.

Ubu bujura bwabaye ahagana saa Cyenda n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2020, aho nyiri urugo bibyemo aya matungo Kanyamibwa Immaculée yari ari mu bitaro arwaye, mu rugo yarahasize umushyitsi wamusigaraniraga umwana, bukeye mu gitondo babyutse basanga bamaze kubiba ihene ebyiri n’inkoko ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine, yavuze ko amakuru y’ubu bujura bayamenyeshejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, batangira guhererekanya amakuru bashakisha uwaba yibye aya matungo, nyuma abaturage baza gutanga amakuru abayibye bafatwa gutyo.

Bamwe mu baturage bari bashoreye abibye izi hene babakoreye inyama bavuga ko iki ari cyo gihano bahisemo kugira ngo n’abatekereza gukora ibi bagire isoni n’ubwoba bwo kubikora.

Kugeza ubu abakekwaho iki cyaha cyo kwiba ihene n’inkoko bakazibaga, bahise bashyikirizwa Polisi kuri Sitasiyo yayo ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.


Umugabo n’umugore bibye ihene n’inkoko bafatwa bamaze kuyibaga


Abaturage bari bashungereye uwibye ihene, agafatwa ari kuyibaga

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi avuze amagambo akomeye ku rubyuruko, urubanza rw’abariye miliyari za Leta rwavuzwemo abakomeye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo