Umugabo bita ’umusazi’ yishwe n’icyogajuru yikoreye

Umugabo w’umunyamerika wafatwaga nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe yapfuye ubwo yageragezaga gutwara icyogajuru yakoze, mu ntara ya California.

Mike Hughes w’imyaka 64, abantu bafataga "nk’umusazi", yatwaye iki cyogajuru cye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, hashize umwanya kigeze mu kirere gihita gihanuka kiramuhitana.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye iki cyogajuru kigurutse,nyuma y’akanya gato kigwa hasi hafi y’aho cyagurukiye.

Uyu mugabo Hughes yari azwi cyane nk’umuntu urwanya abavuga ko isi ari umubumbe, kuko we yemeraga ko Isi iringaniye. Ibyo kuguruka mu kirere yabikoze ashaka kwerekana ko ibyo yemera ari ukuri.

Abifashijwemo na mugenzi we Waldo Stakes, Hughes yashaka kugera ku burebure bwa metero 1525 mu kirere nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Space.com kivuga ibijyanye n’ikirere.

Muri aya mashusho agaragaza iki cyogajuru kiguruka yashyizwe ku rubuga rwa Twitter , umutaka wagaragaye inyuma yacyo,byerekana ko wafungutse hakiri kare nyuma y’amasegonda make.

Televiziyo ya Science Channel yo muri Amerika yavuze ko Hughes yapfuye arimo gukurikirana inzozi ze.

Darren Shuster wahoze ahagarariye Hughes,yabwiye televiziyo TMZ ko uyu mugabo yari "ameze ukuntu".

Ati "Igihe Imana yaremaga Mike, iforoma ishobora kuba yaramenetse. Yari umuntu umeze ukwe. Nta kindi cyari kimurindiriye kitari iki! Imana imwakire".

Uyu mugabo wari usanzwe aba mu karere ka Apple Valley, yaravuzwe cyane igihe yavugaga ko ashaka kwerekana ko isi atari umubumbe.

Muri Werurwe umwaka ushize, Hughes yashoboye kugurutsa icyogajuru agera kuri metero 570 mu kirere kandi asubira hasi neza. Icyo gihe yarishimye, abona ko byose bishoboka.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo