Umuforomo akurikiranyweho gusambanya umwana wari ugiye kwipimisha inda

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wari uje kuri iki kigo kwipimisha inda.

Byabereye mu Murenge wa Kibilizi Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Uwinyana ku wa 15 Kamena 2020 saa saba z’amanywa.

Bivuga ko uyu mwana yagiye kwiyandikisha mu bazahabwa ifu ya shisha kibondo no kwisuzumisha kuko asanzwe atwite.

Umuforomo ngo yamujyanye mu cyumba gisuzumirwamo abagore batwite aramusambanya.

Uyu mwana utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano we ngo yatashye abibwira nyina, nyina ahita afata uyu mwana ngo basubire ku kigo nderabuzima kubaza ibyabaye bahura n’uyu muforomo aje kubareba ngo basibanganye ibimenyetso.

Mu bimenyetso uyu mukobwa yabwiye Polisi byerekana ko yasambanyijwe harimo ibara rya mucikopa uyu muforomo yari yambaye.

Aho uyu mukobwa w’imyaka 17 yasambanyijirijwe hagaragaye ibimenyetso cy’uko iki cyaha cyahabereye.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko aya makuru na bo bayamenye, ndetse ko uyu muforomo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ayo makuru Polisi yayamenye, ndetse uwo muforomo yatawe muri yombi afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Gasaka mu gihe hagikorwa iperereza”.

Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa na RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 aritaba RIB, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo