Umufana yaciwe kuri Stade ’burundu’ kubera irondaruhu

Ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’u Butaliyani yahanishije umufana wayo kutazongera kugera ku kibuga kureba imikino y’iyi kipe nyuma yaho yoherereje ubutumwa bivugwa ko burimo irondaruhu umukinnyi myugariro wayo ukomoka muri Brazil, Juan Jesus.

Iyi kipe yo muri Shampiyona ya Serie A mu Butaliyani yatangaje kuri Twitter ifoto ijyanye n’ubwo butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ndetse yemeza ko yabimenyesheje Polisi.

Uko kwamagana uwo mufana wayo mu ruhame kwakiriwe neza n’abatanze ibitekerezo kuri Twitter.

Bibaye nyuma yaho urwego rwa Fare rurwanya ivangura ruvugiye ko abategetsi b’umupira w’amaguru mu Butaliyani n’inzego zishinzwe imyitwarire zo kurwanya irondaruhu badashoboye akazi kabo.

Piara Powar, umukuru w’urwego Fare, yongeyeho ko umupira w’u Butaliyani "waboze cyane" ku bijyanye n’irondaruhu kandi ko "nta muntu n’umwe uri guhagurukira iki kibazo".

Ariko ubuyobozi bwa shampiyona ya Serie A bwashimangiye ko "bukomeje guhagurukira ibikorwa by’irondaruhu".

AC Milan, mu mukino wayihuje na mucyeba Inter Milan mu mpera y’icyumweru gishize, yatangije urwego rwo kurwanya irondaruhu, kubera ibikorwa by’irondaruhu biherutse kuba.

Rutahizamu Romelu Lukaku wa Inter Milan yagiye aririmbirwa n’abafana bamwe ba Cagliari mu majwi yumvikana ko yigana inguge, mu mukino wo ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa Cyenda.

Ariko byemejwe ko Cagliari nta rondaruhu yakoze.


AS Roma kuri Twitter yayo ivuga ko iciye uyu mufana ku kibuga cyayo burundu


Juan Jesus yakinnye umukino ikipe ye ya Roma yatsinzwemo ibitego 2 - 0 na Atalanta ku wa Gatatu w’iki cyumweru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo