Umucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye ku isi yakatiwe gufungwa burundu

Umucamanza wo muri Amerika yakatiye igifungo cya burundu kongeraho imyaka 30, kabuhariwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge Joaquin Guzman uzwi cyane nka El Chapo ukomoka muri Mexique.

Uyu mugabo w’imyaka 62, mu kwezi kwa kabiri yahamijwe n’urukiko rw’i New York ibyaha 10, birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.

Mu 2015, yaravuzwe cyane ubwo yatorokaga gereza yo muri Mexique aciye mu muhora wo munsi y’ubutaka wacukuwe kugera aho yari afungiye ngo azabashe gucika.

Nyuma yaje kongera guhigwa bishyizwemo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, yarafashwe maze mu 2017 yohererezwa Amerika.

Yahoze ari we utegeka itsinda rigari ryitwa ’Sinaloa cartel’, abategetsi bavuga ko ari ryo rinini cyane ryoherezaga ibiyobyabwenge muri Amerika.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya bavuze ko El Chapo yakoreye iyicarubozo abantu bose bahanganaga n’iri tsinda rye.

Asemurirwa n’umusemuzi ejo kuwa gatatu mbere yo gusomerwa, Guzman yavugiye mu cyumba cy’urukiko ko aho afungiye muri Amerika yahahuriye ’n’iyicarubozo ryo mu ntekerezo, mu mutwe no mu mbamutima ze amasaha 24 ya buri munsi".

Yashinje kandi abacamanza kubogama mu rubanza rwe no kurwitwaramo nabi.

Gufungwa burundu nicyo gihano gito cyashobokaga ku byaha uyu mugabo yaregwaga. Imyaka 30 yacyongeweho umucamanza avuga ko ari iyo gukoresha imbunda atabyemerewe n’amategeko.

Yategetswe kandi kwishyura ihazabu ya miliyari 10 z’amadorari ya Amerika (asaga tiliyari 10 y’u Rwanda).

Abashinjacyaha bavuze ko Guzman azakorera igihano cye inyuma ya za "toni z’ibyuma", bashaka kuvuga muri gereza irindwa cyane ya Colorado.

Ntabwo byahise bimenyekana neza niba Guzman ajuririra iki gihano yahawe.

El Chapo ni muntu ki?

"El Chapo" (bisobanura "mugufi") niwe wayoboraga biriya bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu majyaruguru ya Mexico ahegera Amerika.

Mu 2009, uyu mugabo yashyizwe ku rutonde n’igitangazamakuru mu by’ubukungu n’imari Forbes, ko ari ku mwanya wa 701 mu bantu bakize cyane ku isi n’ubutunzi bwa miliyari imwe y’amadorari.

Yashinjwaga kuba ariwe uri inyuma yo kwinjiza muri Amerika amagana y’amatoni y’ikiyobyabwenge cya Cocaine, no gukwirakwiza ibindi birimo heroin, methamphetamine ndetse n’urumogi.

Yashinjwaga kandi gukoresha abicanyi mu kwica abantu banyuranye, ubugizi bwa nabi, gushimuta ndetse n’iyicarubozo.

Bamwe mu bantu bari inkoramutima ze muri ibyo bikorwa, harimo n’uwahoze mu gisirikare, bari mu batanze ubuhamya bumushinja.


El Chapo yari yarigambye ko ari we mucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye ku isi


Umugore we Emma Coronel yari yitabiriye isomwa ry’urubanza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo