Umucamanza yategetse ko Felicien Kabuga yoherezwa kuburanira i La Haye

Umucamanza w’urwego rwa ONU/UN rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yatangaje ko Felicien Kabuga azoherezwa i La Haye mu Buholandi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga yohererezwa uru rukiko rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania, rukagira n’ishami i La Haye mu Buholandi.

Icyo gihe umwunganizi we Emmanuel Altit yabwiye BBC ko bagiye gusaba ruriya rwego ko umukiriya we atoherezwa i Arusha ahubwo yakoherezwa i La Haye.

Kabuga aregwa ibyaha birimo gutera inkunga y’amafaranga Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, uyu wamaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera agafatwa mu kwezi kwa Gatanu, ibyaha aregwa yabyise "ibinyoma".

Ubu afungiye mu Bufaransa aho yafatiwe.

Uyu munsi kuwa gatatu umucamanza w’uru rukiko Iain Bonomy niwe wafashe umwanzuro wo kumwohereza mu Buholandi, umwanzuro watangajwe n’uru rwego.

Uru rukiko rwari ruherutse gutangaza abacamanza Iain Bonomy ukomoka muri Scotland (uzaba ukuriye iyo nteko), Graciela Susana Gatti Santana wo muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda, ko ari bo bazaburanisha urubanza rwa Kabuga.

Uyu mucamanza wafashe uyu mwanzuro yavuze ko impamvu ikomeye ari "urugendo rwambukiranya imigabane, no kuba uru rukiko ubu rutazi uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe".

Mu itangazo ry’umwanzuro we, avuga ko kujyana Kabuga ku kicaro cy’uru rukiko muri Tanzania ari amasaha 11 mu ndege no guhagarara ku bibuga by’indege bitatu. Mu gihe ngo kujya i Hague "byoroshye kandi byihuse mu gihe cy’amasaha n’imodoka cyangwa mu isaha imwe n’indege".


Félicien Kabuga, avugwaho kuba yarakoresheje amazina mahimbano 28 kugira ngo abashe kwihisha ubutabera

Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko igitaraganya, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wayoboye MINEDUC afungwa iminsi 30 y’agateganyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo