Umubyeyi wa Meya wa Bugesera yamusanze mu Biro amutunguye amubaza ikibazo gitangaje

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yatunguwe mu Biro bye n’umubyeyi we ubwo yamusangaga mu Biro nk’abandi baturage bose akagira ngo hari ikibazo afite aje gushyikiriza ubuyobozi, gusa agatungurwa n’uko we yari aje kumwibariza igihe ari bufatire ifunguro.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi abinyujije kuri Twitter yashyize hanze amafoto yasuwe n’umubyeyi we (nyina) mu biro, aho yavuze ko yamusuye mu buryo butunguranye.

Mutabazi yavuze ko yamubwiye amwe mu makuru yo mu muryango nyuma akamubaza impamvu atagiye kurya.

Meya Mutabazi yagize ati “Gusurwa bitunguranye na mama. Ubwa mbere mu biro bya meya. Amakuru macye yo mu muryango hanyuma ati “”Ubu se mwana wa, urarya ryari? Cwe! ( Hari saa 14:50). Antera urwenya nyuma ati “Ese wowe no mu kazi nuko [ni uko]!”.


Meya Mutabazi kuri Twitter ye


Meya Mutabazi yasuwe n’umubyeyi we mu biro amutunguye amubaza ikibazo gitangaje


Meya Mutabazi ari kumwe n’umubyeyi we nyuma yo kumutungura akamusanga mu Biro bye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Olivier Kuya 16-11-2019

Ariko uyu mubyeyi yari yitwaje Itangazamakuru?