Umubitsi w’Ikimina arakekwaho kunyereza arenga Miliyoni 2 z’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 44 akekwaho kunyereza amafaranga 2 216 300 y’Ikimina kitwa Abisunganye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamure, Umurenge wa Muyira kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens yabwiye ko kugira ngo uyu mugabo witwa Bubanje Athanase atabwe muri yombi byatewe n’uko abaturage bamubajije amafaranga yabo abitse akayabura.

Amakuru avuga ko amafaranga Bubanje akekwaho kunyereza arimo ayo abaturage bagomba gukoresha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli.

Gusa Gitifu Muvunyi ntabwo yemeje amakuru y’uko aya mafaranga yari ayo kwishyura Mituelle ahubwo we yavuze ko ari amafaranga abaturage bari barizigamiye kugira ngo azabafashe kwiteza imbere.

Ati "Ikibazo nk’iki ntabwo cyari gisanzwe ariko nibyo byabaye uyu mubitsi yatawe muri yombi. Nk’ubuyobozi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana ukekwa kugira ngo abaturage babone amafaranga yabo bayakoreshe icyari cyatumye bayizigamira muri Care".

Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muyira mu gihe iperereza rigikomeje.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo