Umubikira utwite avuga ko byatewe no kurya amabya menshi y’ibimasa yavugishije abantu

Mu bisanzwe kubona umubikira atwite umuntu yavuga ko aba ari inkuru mbi kuri Kiliziya Gatorika kuko aba baba barihaye Imana ku bushake bwabo kandi bariyemeje ko batazashaka cyangwa ngo babyare nyamara muri iki gihe si ko bisigaye bimeze kuko usanga hari abihaye Imana bagenda babivamo, bibeta hirya bakabyara n’ibindi bigenda bisa nk’ibyasha ku idini Gatorika.

Umubikira witwa Mary-Gertrude wo muri Kiliziya Gatolika ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado atwite inda avuga ko yatewe no kurya amabya y’ibimasa menshi aho yariye agera ku biro bitanu byose ku munsi umwe, ibintu byatangaje isi bikanavugisha abantu.

Uyu mubikira ubu arikuzuza imyaka 61, akaba ayemeza ko ayigejejeho akiri isugi.

Mary-Gertrude mu kwezi kwa 8 uyu mwaka yakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa asoje amasengesho arya ibiryo byinshi cyane.

Ni ibiryo byitwa ‘Rockie Mountain oysters’ byamuryoheye cyane bituma arya ubudahagaruka.

Agira ati “Ni ibiryo byitwa Oysters biba bimeze nk’inkoko itekanye n’ifiriti, nariye amasahane atandatu numva ntarahaga”

Nyuma y’amezi make yatangiye kumva afite iseseme, anaribwa mu nda ajya kwa muganga. Muganga yamubwiye ko atwite kandi ko arwaye indwara yitwa ‘rectovaginal fistula’.

Bibaye ari ukuri uyu yaba abaye umugore wa mbere usamye muri ubu buryo.

Ati “Dogiteri yambwiye ko nasamye bitewe no kurya ibiro 5 by’ amabya y’ ikimasa, njye ntekereza ko ari igihano Imana yampaye kubera ubusambo bwanjye”.

Uyu mubikira nta kimenyetso afite cy’uko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina.

Hashyizweho itsinda ry’abihaye Imana rishinzwe kugenzura imyitwarire ye nk’uko byatangajwe na World Daily News Report.

VIDEO utapfa gusanga ahandi: Abasenyewe inzu bati "Baduhinduye impunzi mu gihugu cyacu":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo