Umu-Cardinal yakatiwe gufungwa amezi 6 azira guhishira Abapadiri basambanyije abana

Cardinal Phillipe Barbarin, Arkiyepiskopi wa Lyon mu Bufaransa yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu nyuma yo guhamwa icyaha cyo guhishira abiyahe Imana basambanyije abana.

Yahamijwe ko yakinze ikibaba ntashyire ahabona ibirego by’abapadiri bashinjwe guhohotera abana igihe kirekire, hagati y’imyaka ya 1980 na 1990.

Uyu muyobozi muri Kiliziya Gatolika yaburanye ahakana ibyaha ndetse umunyamategeko we yatangaje ko azajurira, nk’uko BBC yabitangaje.

Mu 2015 ni bwo umugabo wahoze ari umu- Scout yashyize hanze amakuru y’uko Umupadiri witwa Bernard Preynat yamuhohoteye hagati ya 1971 -1991, muri paruwasi ya Sainte-Foy-lès-Lyon.

Muri rusange habarurwa ko uyu mupadiri yahohoteye abana 85, icyo gihe akaba yari ashinzwe aba-scout, nyuma yo gukomereza mu kwigisha abana gatigisimu, anakora muri paruwasi nyinshi mbere y’uko ibyo bikorwa bijya ahabona.

François Devaux wagize uruhare mu gushinga umuryango Parole Libérée ugizwe n’abahohotewe, yajyanye Cardinal Barbarin mu rukiko amushinja kuba yari azi iby’iri hohoterwa ariko ntagire icyo akora.

Igifungo cya Cardinal Barbarin gitangajwe mu gihe Kiliziya Gatolika ihanganye n’ibirego bikomeye by’abihaye Imana bashinjwa guhohotera abana.

Mu iburanisha, yabwiye urukiko ati “Ntabwo mbona ibyaha bimpama. Nta kintu nagerageje guhisha cyangwa ngo nkingire ikibaba ibyo bibi byose.”

Muri Kamena 2016 nibwo Karidinari Philippe Barbarin yahaswe ibibazo kuri ibi byaha yakekwagaho, ariko muri Kanama uwo mwaka Ubushinjacyaha busubika icyo kirego.

We yahakanye yivuye inyuma ko yaba yarakingiye ikibaba abapadiri bagiye baryamana n’abana kandi bahuje n’ibitsina.

Mu 2011 nabwo abihayimana babiri bakomeye muri iki gihugu, Musenyeri Pierre Rican wa diyosezi ya Bayeux-Lisieux n’uwahoze ari Musenyeri wa Orléans, André Fort bahamijwe ibyaha byo guhishira ihohoterwa ryakorerwaga abana.

Mu byumweru bishize, Cardinal George Pell wo muri Australia wafatwaga nk’umuntu wa gatatu ukomeye muri Kiliziya Gatolika, na we yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana.

Urukiko rwamuhamije ko yahohoteye abahungu babiri baririmbaga muri korali muri Katedrali ya Melbourne. Yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko.

PNG - 1.2 Mb
Cardinal Phillipe Barbarin yakatiwe igifungo kubera guhishira abapadiri basambanyije abana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo