Umaze imyaka  14 asambanywa n’umuzimu Bishop Rugagi yamusengeye arakira

Mu minsi ishize nibwo Bishop yari ageze mu mwanya wo kubohora abantu, yaje guhamagara ngo abakobwa barara basambanywa n’abazimu ngo abasengere muribo haza umukobwa umaze imyaka cumi n’ine (14) maze ara musengera arakira.

Mu magamba ye Bishop Rugagi yavuze ko umwuka w’Imana ari kumwereka umukobwa umaze imyaka cumi n’ine asambanywa n’abadayimoni ko yaza akamusengera akabohoka.

Yagize ati, “ Hano hari umukobwa urara usambanywa n’umuzimu, kandi bakamarana umwanya munini cyane, kuburyo niyo amurekuye atongera gusinzira, ndetse aba yanacitse intege cyane kuburyo nta n’akazi yabasha gukora.”

Habanje guhaguruka abakobwa 3, Bishop ati, “ Mupfukame aho, ariko hari undi umwuka w’Imana arikunyereka kandi sindabona atambuka. Uwo mukobwa amaranye n’uwo muzimu igihe kinini basambana, kandi ikindi ndabona yambaye ipantalo n’agashati k’umutuku yajyanishije n’udukweto tw’umutuku.”

Ubwo Bishop amaze kuvuga ibyo uwo mukobwa yavuye ku izima yumva noneho ariwe arahaguruka, Bishop ati: Niwowe narintegereje kuko Imana yanyerekaga ko utaraza. Ubwo uwo mukobwa Bishop yahise amusengera,hanyuma amaze kumusengera arabohoka avuga uko byagenze.

Mu magambo ye ati, “Uyu ni umwaka wa 14 uwo muzimu arara ansambanya ijoro ryose, nkabyuka nta mbaraga nankeya nfite numva nacitse integer cyane.” Bishop yamubwiye ko Imana imukijije kandi ko atazongera kubona uwo muzimu ukundi, kuko igitanda cye agitwikirije amaraso ya Yesu ndetse n’umuriro.
Bishop yamubwiye ko abohotse burundu kuva uwo munsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo