Ukuri kubiganiro by’ibanga hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Mu Cyumweru gishize Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yaribwiye ko hari ibiganiro ku kizinga kiri mu mubano wabwo n’u Rwanda, kandi bikorwa mu ibanga.

Ati “Hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti”.

Kuruhande rw’u Rwanda ,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yahakanye ko hari ibiganiro by’ibanga u Rwanda rwagiranye n’u Burundi ku mubano wabyo.
Nduhungirehe yagaragaje ko atunguwe n’abanyamakuru batangaje ibihuha nk’ibi, ahakana ko hari ibiganiro ibyo ari byo byose byigeze bibaho.

Ati “Nta muntu mu Rwanda wigeze agirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abayobozi b’u Burundi, nta n’umwe. Ibi ni ibihuha kandi na Ezechiel Nibigira na Willy Nyamitwe baremeranya nanjye”.

Nduhungirehe yakomeje abaza aho ibyo biganiro byabereye, igihe byabereye n’ababyitabiriye.

Kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi bwabwo banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ibi byiyongeraho guta muri yombi Abanyarwanda bari ku butaka bw’u Burundi, byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugera n’aho bihagaritse ubuhahirane yaba mu bucuruzi n’imigenderanire.

U Burundi ntibwahwemye kugaragaza ko ibibazo bufite bubiterwa n’abandi barimo u Rwanda, ndetse abayobozi babwo bakumvikana bavuga ko rukwiye gusaba imbabazi cyangwa bugahagarika umubano na rwo.

Mu mpera za 2016, Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye.

Ati “U Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo rwakoreye u Burundi mu 2015 na 2016, tuzahagarika imigenderanire n’icyo gihugu.”

Yakomeje ahakana ko nta ruhare igihugu cye gifite mu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ibibazo byose byaturutse ku Rwanda kuko u Burundi butigeze burutera.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Guningona Kuya 8-09-2018

Ndabona nta kuri mutubwiye kuko ntimutubwiyeko hari ibiganiro cg ntabihari.Mujye mugerageza kuba abanyamwuga ku nkuru mugiye gutanga.

Guningona Kuya 8-09-2018

Ndabona nta kuri mutubwiye kuko ntimutubwiyeko hari ibiganiro cg ntabihari.Mujye mugerageza kuba abanyamwuga ku nkuru mugiye gutanga.