Ukuri ku byavuzwe ko umunyarwanda Martin Ngoga uyobora EALA yaburiwe irengero

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA ivuga ko umukuru wayo Martin Ngoga "ataburiwe irengero" nk’uko bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangiye kunugwanugwa ko Bwana Ngoga yaba yaraburiwe irengero ubwo habaga umuhango wo kumusimbuza by’agateganyo ku munsi wa Mbere.

Byavugwaga ko Martin Ngoga yaba yaranyerejwe kuko nta makuru afatika y’aho yaba yari ari.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yashatse kumenya iby’aya makuru, ikavugana n’umuyobozi w’agateganyo w’iyi Nteko , Leontine Nzeyimana wavuze ko uyu mugabo ahugiye mu bindi bikorwa bisanzwe byo mu buzima bwe.

Yavuze kandi ko ibyo kuburirwa irengero atari byo, ati "Ibyo si byo".

Madamu Nzeyimana yatowe ku majwi 27/45 kuri 18/45 ya Fatuma Ndangiza w’umunyarwanda bari bahatanye ngo asimbure by’agateganyo Martin Ngoga mu gihe cy’iminsi itatu ngo "kuko asanzwe ari mu karuhuko".

Amategeko y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA avuga ko iyo umuyobozi w’iyi Nteko adahari batora ukomeza kuyobora ibikorwa kugeza umuyobozi nyirizina abonetse, ni byo byakozwe umurundikazi Leontine Nzeyimana ahundagazwaho amajwi ngo abe asimbuye umunyarwanda Martin Ngoga mu gihe cy’iminsi itatu.


Madamu Nzeyimana yatorewe kuyobora EALA by’agateganyo ahigitse Fatuma Ndangiza w’umunyarwanda

Abashyinguye Kizito Mihigo bari bafite imbunda? Reba iyi Video nawe uratubwira muri comment uko wabibonye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Maurice Kuya 27-02-2020

Ntiwavuga abavuga kuvuga imbunda se zirihe koko