Ukuri ku bivugwa ko  muri Nyungwe ingabo z’u Rwanda n’abitwaje intwaro bakozanyishejo mu cyumweru gishize

BBC yagerageje kumenya ukuri mu makuru avuga ko ku wa gatandu ushize hari abantu bitwaje intwaro bakozanyishejo n’ingabo z’u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe.

Byaravuzwe henshi ko abantu bitwaje imbunda binjiye mu Rwanda bavuye muri Kongo, berekeza iy’ishyamba rya Nyungwe maze ingabo z’u Rwanda zibasangayo.

Mu gihe abayobozi b’uturere n’abagisirikare ntacyo batangaza, BBC yagerageje kumenya icyo abaturage bahegereye bumvise cyangwa babonye.

Muri urwo rwego BBC yavuganye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet, Bwiza.com, washoboye kwivuganira n’abaturage.

Uwo munyamakuru avuga ko abaturage bamubwiye ko abantu bitwaje intwaro baje bava muri Kongo, bambuka ikiyaga cya Kivu, banyura ku kiraro cya Kilimbi bagera i Nyamasheke.

PNG - 1.4 Mb
Abaturage bavuga ko habaye kurasana ku nkengero za Nyungwe hapfa umuturage umwe


Aho ngo hari ku wa gatandatu ushyira ku cyumweru, mu masaha ari hagati ya saa cyenda na saa kumi z’ijoro.

Abo baturage ngo bavuga ko umubare w’abo bantu wari hagati ya 80 na 100, bamwe bambaye imyenda ya Gisivire n’amakoti ya gisirikare yo kwikinga imvura.

Bahuye n’abaturage bari kw’irondo barabafata, ariko bashobora guhamagara umukuru w’umudugudu wa Cyankuba, aje nawe baramufata bose bahita babajyana.

Bageze hafi y’ishyamba rya Nyungwe, aba bitwaje intwaro barekuye abo baturage bari bafashe basubira inyuma bajya kubwira abashinzwe umutekano b’u Rwanda ibyabaye.

Abashinzwe umutekano bahise basubirana inyuma n’abo baturage, ngo bajye kubereka abo abitwaje intwaro binjiriye ishyamba rya Nyungwe, bahageze haba kurasana umuturage umwe ahasiga ubuzima.

PNG - 506.8 kb
Umutwe wa MRCD uvuga ko umaze amezi 10 uri mu ishyamba rya Nyungwe


Abo baturage babwiye kandi umunyamakuru wa Bwiza.com ko abayobozi bahise batangira kubahumuriza babizeza ko umutekano wabo urinzwe.

None se koko habayeho kurasana?

Umunyamakuru wa Bwiza.com yabajije icyo kibazo abaturage, bamwemerera ko amasasu bayumvise, ko n’ejo (ubwo ni ku wa mbere washize) hari ayo bumvaga ariko havuga rumwe rumwe.

Kugeza ubu ariko ngo umutekano urahari, naho haboneka abashinzwe umutekano benshi hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Umushoferi wavuganye n’uyu munyamakuru wa Bwiza.com, usanzwe agenda mu nzira y’ishyamba rya Nyungwe, yamubwiye ko rigendwa nta kibazo ariko ko hagaragara abasirikare benshi b’u Rwanda.

Abo bitwaje intwaro baba ari bande?

Kugeza ubu ntibyoroshye kubimenya, kiretse itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko umutwe wiyita MRCD (Mouvement Rwandais Pour Le Changement Démocratique).

Iryo tangazo rivuga ko kuva ku itariki ya 15/03/2019, uwo mutwe ugenzura akarere k’amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe.

Uwo mutwe wigambye igitero, umuvugizi wawo Callixte Sankara akaba yabwiye BBC ko ngo basanzwe bafite ibirindiro mu Rwanda.

Yavuze ko ibyabaye ari uko basohotse ishyamba ku ruhande rwa Nyamasheke, bagiye kureba abasirikari bari bahashyizwe.

BBC yagerageje kuvugana n’igisirikari cy’u Rwanda batubwira ko nta kintu na kimwe bashobora kubivugaho.

PNG - 581.1 kb
Abegereye ishyamba rya Nyungwe bavuga ko hari umutekano

Turacyakurikirana aya makuru.

Kanda hano urebe video utasanga ahandi

Inkuru ya BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nkezabera Innocent Kuya 20-03-2019

Mujye mukora inkuru zanyu mwajyiye gutohoza mureke gukoporora I by, abandi