Uko byari byifashe i Mageragere ubwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohokaga muri gereza-AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 ni bwo iyi nkuru yamenyekanye ko hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, Abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza bafunguwe nyuma y’uko bagiriwe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeza ifungurwa ry’abagororwa 2140. Muri abo harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka. Nk’uko bikubiye mu itangazo InyaRwanda.com dukesha Minisiteri y’Ubutabera, dore abafunguwe mu turere dutandukanye;

1. Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:

· Bugesera: 23

· Nyarugenge: 447

· Musanze: 149

· Gicumbi: 65

· Nyanza: 63

· Rubavu: 158

· Rwamagana: 455

· Nyagatare: 24

· Huye: 484

· Muhanga: 207

· Ngoma: 35

· Rusizi: 7

· Nyamagabe: 23

2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Turacyabakusanyiriza ibindi kuri iyi nkuru mu kanya ni amafoto n’amashusho menshi y’uko byari byifashe i Mageragere ubwo umuhanzi Kizito Mihigo yarekurwaga. Turakugezaho n’ibyo yatangaje yaba ku muziki we ndetse no mu buzima bwe busanzwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo