Uko byari byifashe Rusesabagina yitaba Ubushinjacyaha-Amafoto

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 09 Nzeri 2020, Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yitabye Ubushinjacyaha ku cyicaro cyabwo gikuru ku Kimihurura ari kumwe n’abo bivugwa ko ari abunganizi be, Emeline Nyembo na David Rugaza.

Ku wa 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina, umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa RD Congo.

Mu 2018, uyu mutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

RIB yavuze ko Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Bivugwa ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo muri Kamena 2018.

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuryango wa Rusesabagina washyizeho abamwunganira 7 batarimo abo bivugwa ko bari kumwunganira ubu, abo bashyizweho n’umuryango we banaherutse kwandikira Umuryango w’Abubimbye (ONU/UN) basaba ko ukora iperereza ku kibazo cye. Abo barimo:

- Gatera Gashabana - Rwanda
- Kate Gibson - Australia
- Jared Genser - US
- Brian Tronic - US
- Peter Robinson - US
- Vincent Lurquin - Belgium
- Philippe Larochelle - Canada

Ku wa Gatandatu, umunyamategeko David Rugaza yabwiye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Ni mu gihe Kathryne Kurth, umuvugizi wa "Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation" yavuze ko uwo munyamategeko "atazwi kandi atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina" kuko "abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda".

Abahoze ari abazunguzayi b’i Rubavu bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo kwirukanwa mu gasoko bakoreragamo, aho basabwa kujya gukorera bavuga ko nta bushobozi bahafitiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ernest Karyango Kuya 9-09-2020

Ariko se FPR izakomeza kubeshya abanyarwanda kugeza ryari? Nyuma yo kumushimuta, ndabona idashaka ko abunganizi be bamuhagararira? Rwanda waragowe rwose.