Uko Salongo, umusirikare wacyuye igihe abana n’abagore 8 bose yarongoye

Mu mezi ashize hatangajwe inkuru n’amashusho bivuga ku mugabo Maniraguha Protais wo mu Karere ka Musanze icyo gihe wari utunze abagore 7 ubu akaba yarazanye n’uwa munani ndetse yifuza kuzana n’abandi ngo yuzuze 11.

Uyu mugabo uzwi nka Mupfumu n’abaturanyi be, ubusanzwe yiyita Salongo Mayanja, atunzwe n’umwuga w’ubuvuzi gakondo ari na wo avuga ko akomoraho ubushobozi bwo gutunga abo bagore, yaba kubagaburira cyangwa gukumira icyateza amakimbirane hagati yabo.

Iyi nkuru ntiyavuzweho rumwe, ndetse Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yafashe iya mbere, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yandika ubutumwa ihakana amakuru y’uko uyu mugabo yaba afite abagore benshi, iyita ibinyoma ndetse inemeza ko abo bagore bemerewe ikiguzi kugira ngo bafatwe amashusho.

BBC yasuye uyu mugabo isanga iwe abagore be bahahuriye, aha umugore muto Iradukunda Isimbi yahaye impano bakeba be barindwi ngo kuko bamwakiriye kandi babanye na we neza.

Iradukunda aha bakeba be impano yagize ati "Uyu ni umunsi udasanzwe kuko bakeba banjye nabateguriye impano kubera urukundo banyeretse kuva nagera hano".

Salongo Mayanja w’imyaka 42 utuye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda avuga ko yamugariye ku rugamba mu ntambara yo mu 1994, ko ari umusirikare wacyuye igihe.

Yabwiye BBC ko ubu afite abagore umunani n’abana 14, icyakora aba bagore ntabwo yashyingiranywe na bo kuko amategeko y’u Rwanda atemera ubuharike.

Mu kwezi kwa Karindwi ubwo inkuru y’uyu mugabo yatangiye kuvugwa mu binyamakuru, Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umuryango yavuze ko ibyo Salongo avuga atari ukuri, ko afite abagore babiri babana na we batarasezeranye.

Iradukunda Isimbi we amaze ibyumweru bicye yiyongereye ku bagore barindwi Salongo avuga ko asanganywe.


Uyu munsi abagore be bahanye impano

Iradukunda ati "Nari mfite indi nshuti yaranafashe irembo. Ariko naramutaye nemera kurongorwa n’uyu mugabo nubwo nari nzi ko afite abandi bagore benshi."

Iki gikorwa BBC yasanze bakoze, Salongo avuga ko kiba buri mezi atatu aho ahuriza hamwe abagore be bose.

Uyu mugabo uvuga ko ari umuvuzi wa gakondo, avuga ko azashaka n’abandi batatu bakaba 11 maze akarekera aho. Yemeza ko inshingano z’umugabo ku mugore we azinoza neza kandi kuri bose.

Mu gihe ubuzima muri ibi bihe butorohera imiryango myinshi, Salongo we avuga ko nta kibazo afite cy’ubushobozi bwo gutunga abagore be n’abana babo.

Ati "Kubana n’abagore benshi ni umunezero utangaje. Mbana na bo neza kuruta umugabo umwe, aho usanga babana mu makimbirane adashira. Buri mugore afite umurima n’inzu ye, ku buryo we n’abana be batazampangayikisha."


Mu gikorwa cyari cyamuhuje n’abagore be n’abatumiwe bacye

Uwanyirigira Jeanne D’Arc, umwe mu bagore be yabwiye BBC ko we na bacyeba be babana neza, cyane ko buri wese afite iwe.

Ati "Njyewe ndi umugore we wa Gatatu, yandongoye mbizi neza ko ntari uwa mbere. Nta kibazo mfite mu gihe yaba atakiriho kuko buri mugore afite inzu ye n’umurima we.

"Uko tubaho rero ni uko muri twe hari ushinzwe ibibazo byacu nk’imyambaro, inkweto cyangwa ibindi bikenerwa mu rugo, umugore mukuru ni we ushinzwe ibijyanye n’ibyo kurya kuri twese."


Abagore be bavuga ko babana neza


Salongo avuga ko asigaje gushaka abandi bagore batatu

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo