Uko Dr Kayumba Christopher yashinjwe guteza imvururu ku Kibuga cy’Indege

Dr Kayumba Christopher, umushakashatsi akaba n’impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gusindira mu ruhame no guteza imvururu ku kibuga cy’Indege.

Iyi mpuguke kandi mu gusesengura politiki yatawe muri yombi ku wa 10 Ukuboza 2019 nyuma yo gushinjwa guteza akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kanombe ndetse no gusindira mu ruhame.

Uyu mugabo yafunguwe ku itariki ya 05 Ukuboza 2020 nyuma yo gusoza igihano cy’igifungo cy’umwaka yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rumuhamije icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Dr Kayumba utarigeze na rimwe yumvikana mu rukiko yemera icyaha yashinjwaga, avuga ko ikijyanye no gusindira mu ruhame Ubushinjacyaha bwakiburiye ibimenyetso bityo asigara aburana ku kijyanye no guteza imvururu.

Ku wa 29 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rwaje kumukatira igifungo cy’umwaka ahita ajyanwa I Mageragere, gusa akimara gukatirwa yahise ajuririra iki cyemezo ariko kugeza ubu ntabwo araburana ngo hamenyekane niba agirwa umwere cyangwa igihano kigumaho.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Dr Kayumba Christopher kuri ubu uri mu buzima busanzwe nyuma yo kumara hafi umwaka ari muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere, yasobanura ibijyanye n’uko yafashwe ndetse akomeza kugaragaza ko atemera icyaha yahamijwe ari na yo mpamvu yahise ajurira.

Yavuze ko ubwo yafatwaga yari afite urugendo rujya I Nairobi mu nama ya ‘Africa Peer Review Mechanism’ y’Umuyango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagombaga kujya gutangamo ikiganiro.

Dr Kayumba ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege saa tatu z’umugoroba, ngo bamubwiye ko yakererewe, ariko we avuga ko niba yarengejeho isaha imwe ataracyererwa cyane ko yajyaga mu gihugu cyo mu Karere.

Ati “Narababwiye nti noneho mumpindurire tike, barambwira bati keretse ufite iya Rwandair, icyo gihe nari mfite iya Kenya Airways, barambwira bati ku kibuga cy’indege ntabwo ihafite ibiro keretse nujya mu Mujyi.”

Dr Kayumba avuga ko yahise afata umwanzuro wo gutaha gusa ngo ari mu nzira ataha yanditse kuri Twitter agaragaza ko yarenganye kandi atari ubwa mbere bibayeho abuzwa kujya mu mahanga. Ibintu avuga ko hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.

Yakomeje agira ati “Baje rero kumfata saa kumi n’imwe. Nta kuntu wakorera icyaha ku Kibuga cy’Indege saa tatu ngo Ubushinjacyaha bubure amashusho y’ibyo nakoreye ku kibuga cy’Indege. Cyangwa ngo abashinzwe umutekano bakureke ugende.”

Ibyo gusinda byaje bite?

Ubwo yafatwaga ku wa 10 Ukuboza 2019, aho byavugwaga ko mu byo RIB yari imukurikiranyeho harimo no gusindira mu ruhame. Iki cyaha kandi cyanaregewe urukiko.

Ubusanzwe mu mategeko kugira ngo icyaha cyitwe icyaha, ni uko haba habayeho ubushake bwo gukora icyaha, ikindi ni uko kiba gihanirwa n’amategeko ndetse hakaba hari n’ibimenyetso.

Kuri Dr Kayumba avuga ko ibyo gusinda ntabyabayeho ari na yo mpamvu mu Rukiko habuze ibimenyetso bigaragaza ko yari yasinze.

Ati “Nk’uko nabigaragaje mu Rukiko, Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ko nari nasinze, ni yo mpamvu Urukiko rwagikuyemo icyo cyaha cyo gusinda.”

Dr Kayumba Christophe yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Ni we washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa gusa nyuma kikaza kongera gufungura mu isura nshya.

Uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD mu bijyanye n’Iterambere n’Amahoro asanzwe anakora indi mirimo irimo ibijyanye no guhugura abanyamakuru ndetse n’ubushakashatsi.

Mu minsi ishize nyuma yo gufungurwa, Dr Kayumba yahishuye ko hari igitabo ari kwandika yise "Solving Death in Prison and the Discovery of Four Foods to Eternal Happiness", ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo "Gukemura urupfu muri gereza n’ubuvumbuzi bw’ibiryo bine by’ibyishimo bihoraho", igitabo bamwe mu bamukurikira kuri Twitter bavuze ko bagitegerezanyije amashyushyu yo kumenya ibizaba bigikubiyemo.


Impuguke mu gusesengura ibirimo politiki, Dr Kayumba Christopher wari umaze amezi ayinga 12 muri gereza, yafunguwe ku wa 05 Ukuboza 2020

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
RUTAMBI Kuya 11-12-2020

ESE KOKO GUFATA AKANTU BIRABUJIWE?

Luc Kuya 9-12-2020

La balance de la justice est très endommagée ! Elle doit absolument ê tre réparée !