Ugendera mu kagare k’abafite ubumuga yanenze indege ya Ethiopian Airlines yamusize muri Kenya

Umunyakenya ugendera mu kagare k’abafite ubumuga yanenze kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines avuga ko abakozi bayo bamusize, banga kumufasha kwinjira mu ndege.

Ni indege yavaga mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya ijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Harun Hassan, umwanditsi akaba n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, yavuze ko yafashwe mu buryo buhutaza.

Avuga ko umwe mu bakozi b’iyo kompanyi yamubwiye ati "Nta mwanya dufite wagenewe umuntu umugaye uri wenyine ku rugendo".

Bwana Hassan yavuze ko itike ye igaragaraza neza ko agendera mu kagare k’abafite ubumuga kandi ko yari kuba ari wenyine ku rugendo.

Yanditse kuri Twitter ati "Bansize ndi jyenyine ndi mu gihirahiro, nta n’ikindi mfite cyo gukora".

Bwana Hassan yanditse ati "Ibi biragaragara neza ko binyuranyije n’ingamba n’amabwiriza y’ubuyobozi bw’ibibuga by’indege bwa Kenya n’andi mategeko mpuzamahanga ajyanye no kugenda mu ndege kw’abafite ubumuga iyi kompanyi na yo igenderaho".

Hashize hafi amasaha 10 yanditse ibyo ku mbuga nkoranyambaga, avuga kompanyi ya Ethiopian Airlines yamuhamagaye, imusaba imbabazi, ndetse imwemerera itike y’indege mu mwanya wo mu cyiciro gihenze cyane (’business class’).

Ariko yavuze ko iyi kompanyi y’indege yamusabye gusiba ibyo yari yanditse kuri Twitter na Facebook bijyanye n’ibyo byamubayeho.

Avuga ko yanze kubikora, ko yahitamo kugenda mu cyiciro cy’ab’amikoro aciriritse ariko mu cyubahiro aho kugendera ahahenze cyane yahawe kubera igitutu.

Bwana Hassan yavuze ko yahisemo kugenda mu ndege y’iyindi kompanyi muri urwo rugendo rwerekeza i Washington DC.

Yavuze ko ubu ari bwo bwa mbere yari atangaje ku mugaragaro akarengane akenshi akunze guhura na ko.

Ati "Urebye buri munsi mpura n’ingorane n’ivangura, bimwe biba binababaje cyane kurusha ibi".

"Ariko ibi natangaje bikomeye ni no mu izina ry’abandi babarirwa muri za miliyoni bafatwa mu buryo butandukanye kubera uko ’bagaragara’ gutandukanye natwe".

Yavuze ibyo yabikoze mu gufasha ko habaho umuryango mugari wihanganira buri wese. Ati "Isi yihanganirana ni isi nziza kurushaho kuri bose".


Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines yasabye imbabazi Harun Hassan, imwemere umwanya mu cyiciro gihenze cyane (’business class’), ariko imusaba gusiba ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo