Uganda yashyikirije u Rwanda abaturage barwo 12 bari bafungiyeyo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020, Leta ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda abanyarwanda 12 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi.

Aba banyarwanda bageze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bivugwa ko barimo abari bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’abarangije ibihano byabo.

Abanyarwanada bari kurekurwa na Uganda biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono muri Angola, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugaruke ku murongo.

Aba banyarwanda barekuwe barahita boherezwa mu kato k’iminsi 14 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite mbere yo kubemerera gusanga imiryango yabo.

U Rwanda rumaze iminsi rusaba Uganda kurekura abaturage barwo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko, cyangwa bakagezwa imbere y’inkiko bakamenyeshwa ibyo baregwa ndetse n’intumwa z’u Rwanda muri Uganda zikemererwa kubageraho.

Mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, ku wa 4 Kamena yavuze ko icyo gihugu cyemeye kurekura Abanyarwanda 130, ariko abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagakomeza gufungwa.

Ibikorwa byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gukorera iyicarubozo abanyarwanda baba muri Uganda byafashe indi ntera mu 2017, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo igitotsi gituruka ku kuba ibi bihugu byombi bishinjanya kugirira nabi ikindi. Byagiye bivugwa ko Uganda itera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bajyaga muri kiriya gihugu n’abari basanzwe babayo, ubuyobozi bwa kiriya gihugu bukabafata bukabafunga bakanakorerwa iyicarubozo.

Uganda na yo yagiye ishinja u Rwanda kuyivogera no gufata abanyagihugu bayo bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyakora ku mpande zombi hari abanyagihugu bagiye barekurwa ndetse bagasubira mu bihugu byabo.

Habayeho ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ndetse na komisiyo zihuriweho zashyizweho bigamije gushaka umuti w’ikibazo.

Ku wa 21 Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’uwa RDC na Angola bahuriye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda i Gatuna bafata imyanzuro yo guha Uganda iminsi 30 ikora igenzura ry’ibyo ishinjwa n’u Rwanda kandi ikabikosora.

Nyuma y’iyo minsi 30, hagombaga gutegerezwa indi minsi 15, abakuru b’ibihugu bakongera guhirira ku mupaka bagafungura imipaka ibihugu bikongera kugenderana.

Mu mibare, byari biteganyijwe ko iriya minsi 45 yari kurangira mu ntangiro za Mata 2020 ariko iki gihe cyageze u Rwanda na Uganda biri mu bihe bidasanzwe byatewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo