Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 13 bari bafungiyeyo

Nyuma yuko kuri uyu wa Mbere Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda rukuyeho ibirego ku banyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ubu kandi Leta y’iki gihugu yashyikirije Ambasade y’u Rwanda abanyarwanda 13 bari bafungiweyo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Aba banyarwanda barekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda yinubira uburyo abaturage bayo bakomeje gufatirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa bamwe bakicwa nta nkurikizi.

Barekuwe kandi nyuma y’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono umwaka ushize, bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.

Umuhango wo kurekura abo banyarwanda wabereye muri Serena Hotel i Kampala uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Kutesa yemeje ko mu barekuwe harimo umufasha wa Rene Rutagungira, na we uherutse kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’igihe akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko mu muhango wo kurekura abo banyarwanda, Kutesa yavuze ko bigaragaza ubushake igihugu gifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Aba banyarwanda barekuwe mbere y’iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bane barimo uw’u Rwanda na Uganda bahurire ku mupaka wa Gatuna basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Kuri uyu wa Mbere, abandi banyarwanda babiri barimo Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda ku byaha bashinjwaga byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Abandi banyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Mu nama iheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda ikabera i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda narwo rwafashe icyemezo cyo gukura ibirego ku banya-Uganda 15, rusaba ko abaturage barwo bose bafungiwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko barekurwa.

Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, azasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya Kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020 n’indi.


Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko


Aba banyarwanda 13 barekuwe mu muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo