Uganda yabujije abaturage bayo kuza mu Rwanda ngo iyo baje bararaswa

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatanze amabwiriza areba abayobozi b’Intara zose za Uganda cyane cyane abaturiye u Rwanda (Resident Districts Commissioners, RDCs) ko nta muturage ugomba kwambuka umupaka ajya mu Rwanda, avuga ko iyo baje baraswa.

Amabwiriza ya Perezida Museveni wa Uganda avuga ko umuturage wa Uganda uzaza mu Rwanda ibizamubaho agomba ‘kuzabyirengera’.

Itangazo rikubiyemo amabwiriza ya Perezida Museveni ryasinyweho na Minisitiri mu Biro bya Perezida witwa Esther Mbayo.

Uganda ishinja u Rwanda ko rurasa abaturage bayo. Uherutse kuraswa ikavuga ko ari umucuruzi witwa Sydney Muhereza warasiwe mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Burera yinjiza magendu mu Rwanda.

Hon Mbayo yagize ati “Umukuru w’Igihugu yohereje ibaruwa isaba abayobora Intara zikora ku Rwanda bose kubwira abaturage ko batagomba gusubira mu Rwanda kuko baraswa. Nemera ko baba bacuruza magendu, ariko si byiza kurasa umuntu udafite intwaro.”

Peter Mugisha uyobora Intara ya Kisoro yabwiye ChimpReports dukesha iyi nkuru ko ubwo yandikwaga atari yabonye ibaruwa ya Perezida, ariko ko igihe cyose iri bumugerereho ahita abimenyesha abaturage, akabasaba kubahiriza amabwiriza ya Perezida Museveni.

Mbere ya COVID-19, Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda bahuriye i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi baganira uko byemezo byafatiwe mu nama zabanjirije iriya, n’uko byashyirwa mu bikorwa.

Muri Gashyantare 2020, ba Perezida bane, Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DR.Congo bahuriye i Gatuna baganira ku buryo ibibazo byakemuka.

Ni nyuma y’Inama zabereye i Luanda, Kigali, Kampala, zigamije kureba uko buri gihugu cyakwirinda gukora icyarakaza ikindi, kandi imfungwa buri gihugu gifunze mu buryo budakurikije amategeko zigafungurwa, zigataha n’ibintu bigasubira mu buryo mu mibanire y’ibi bihugu.

Perezida Kagame ni we wabanje gusaba abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bajyagayo bagahohoterwa, ndetse bamwe bagafungwa, abamerewe nabi ‘bakajugunywa ku mupaka baranegekaye.’

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iyobowe na Dr Vincent Biruta ntacyo iravuga kuri iki cyemezo cya Uganda.

Gusa hari abavuga ko iki cyemezo gishobora gusubiza ibintu irudubi nubwo muri iki gihe ibihugu byombi kimwe n’isi yose muri rusange bihugiye mu guhangana n’icyorezocya COVID-19.


Perezida Museveni yasabye abaturage be kutaza mu Rwanda


Perezida Paul Kagame na Museveni ubwo bahanaga ibiganza ku mupaka wa Gatuna

Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo