Uganda ishaka ko YouTube zifite aho zihuriye na Bobi Wine zifungwa

Urwego rushinzwe kugenzura itumanaho muri Uganda rwandikiye ikigo cy’ikoranabuhanga Google, ari cyo nyiri YouTube itangazwaho za videwo, kiyisaba gufunga shene (channels) 14 bivugwa ko zifite aho zihuriye n’imidugararo yo mu kwezi gushize yaguyemo abarenga 50.

Iyo midugararo yabereye mu murwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi ikomeye, nyuma y’itabwa muri yombi ry’umukandida Perezida Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, washinjwaga kurenga ku mabwiriza yo kurwaya Covid-19.

Zimwe muri shene zo kuri YouTube ziri gusabirwa gufungwa zifite aho zihuriye na Bobi Wine, ariko umukuru w’ibijyanye n’amategeko mu kanama ka Uganda k’itumanaho (UCC), yabwiye igitangazamakuru Bloomberg ko ibyo "byahuriranye", ko batari bagendereye Bobi Wine.

Mu ibaruwa ako kanama kandikiye Google, kavuze ko izo shene za YouTube zakoreshejwe mu gukangurira abantu kwitabira imidugararo ndetse zigatangaza ibintu binyuranyije n’amategeko, nkuko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Monitor.

Biteganyijwe ko Abanya-Uganda bujuje ibyangombwa byo gutora bitabira amatora ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere batora Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bashya.

Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi amazeho imyaka 34 arimo gushaka kongera gutorwa.


Bobi Wine ni umwe mu bakandida 11 bahatanira kuba Perezida wa Uganda

UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo