Uganda bazindukiye mu matora nta Internet, nta na Social Media

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, abanya-Uganda miliyoni 18 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora ikaba yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, muri aya matora barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya ukomeye mu gihugu.

Amatora ari kuba mu gihugu kitarimo ’Internet’ ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zarahagaritswe.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Kampala abivuga.

Bobi Wine wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi aratorera hafi y’aho atuye ahitwa Magere mu Karere ka Wakiso muri Kampala.

Perezida Yoweri Museveni we aratorera mu gice cy’icyaro iwabo aho afite urugo mu burengerazuba bw’igihugu.

Hari ingorane zitandukanye mu gutanga no kubona amakuru mu gihe Internet n’imbuga nkoranyambaga byavanyweho mu gihugu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.


Hamwe ibikoresho by’amatora byatinze abaje gutora barinuba


Imirongo y’abagiye gutora mu nkengero za Kampala

ABATURAGE BA BANNYAHE NONEHO BARIYE KARUNGU, BATI “MINISITIRI ABA YAREGUYE” GUSA AGAHINDA KAGIYE KUBICA, BUMVE MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo