Uganda: Undi musirikare yishe mugenzi we amurashe ahita yiyahura

Ubwicanyi hagati y’abasirikare bagize igisirikare cya Uganda ’UPDF’ bukomeje gufata indi ntera, ni nyuma y’abandi mu minsi ishize bagiye bumvikana barasanye abandi bagahita biyahura.

Kuri ubu igisirikare cya Uganda UPDF ishami rirwanira mu mazi kirimo gushaka umurambo w’umusirikare wishwe na mugenzi amurasiye ku kiraro cya Jinja mu burasirazuba bwa Uganda.

Iri shyano ryabaye mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Kabiri.Abashoferi bavuze ko igice kimwe k’ikiraro cyakuweho kugirango byoroshye ugushakisha uwo murambo wajugunywe mu ruzi rwa Nile.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda,Big.Richard Karemire yabwiye Chimpreports ko umwe mu basirikare bo mu ngaho zirwanira mu mazi yarashe mugenzi we nawe agahita yiyahura.

Ati "Katusiime wo muri burigade y’ingabo zirwanira mu mazi zibarizwa ku kiraro cya Jinja yarashe mu genzi we umukuriye mu mapeti witwa Sgt Peter Ouma babana muri batayo imwe nawe arangije ahita yiyica".

Icyatumye Katusiime arasa mu genzi we ntikiramenyekana.Gusa biravugwa hari icyo batumvikanyeho bituma akurura imbarutso aramurasa.

Big. Karemire yakomeje avuga ko k’ubw’amahirwe umurambo wahise ugwa mu mazi y’umugezi wa Nile bityo ngo igikorwa cyo kuwushaka kiracyakomeje.

Ikindi kandi yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu musirikare arasa mu genzi we kandi ngo na UPDF ifite inzobere ziri bujye muri iki kibazo impamvu yabyo ikamenyekana.

Ibi kandi bije nyuma y’umunsi umwe gusa undi musirikare witwa Capt Eduard Ssebagala wo mu ngabo za UPDF ziri muri Somalia yiyahuye nyuma yo kurasa mu genzi we witwa l/Cpl jackie Nabifo.

Indwara y’abasirikare barasa bagenzi babo barangiza bakiyahura ireze muri iyi myaka.Abandi basirikare baheruka kurasana muri Gicurasi uyu mwaka bane bahasiga ubuzima mu murwa mukuru wa Somalia i Mogadishu.

Uku kurasana kwabaye muri Gicurasi hagati y’ingabo zikomoka muri Uganda, byabaye ibya mbere kuva ingabo z’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bitangiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri bimwe mu bihugu guhera 2007.


Uyu musirikare wa UPDF yarasiye mugenzi we ku kiraro cya Jinja mu burasirazuba bwa Uganda na we ahita yiyahura

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo