Uganda: Umupolisikazi w’umu Ofisiye yikubise hasi ari mu kabari arapfa

Polisi yo mu Karere ka Iganga mu gihugu cya Uganda ikomeje iperereza ku rupfu rw’Umupolisikazi uri mu rwego rwa Ofisiye wikubise hasi ubwo yari yagiye gusangira n’abagenzi be mu kabari akitaba Imana.

Ruth Nangobi w’imyaka 58 yakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Iganga akaba yarikubise hasi ku wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018 ubwo yari muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Iganga.

Umwe mu bapolisi barikumwe nawe utarashatse ko amazine ye atangazwa yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Nangobi yikubise hasi ubwo yari avuye hanze kwitaba telefone.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwikubita hasi yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Iganga aho byaje kwanga nyuma akajyanwa mu Bitaro by’aka Karere ari naho yaje kugwa nyuma y’igihe gito.

Umuvugizi w’Igipolisi ya Uganda muri aka gace,James Mubi yemeje amakuru y’urupfu rwa Nangobi gusa yongeraho ko ntabyinshi yabivugaho kuko hagikorwa iperereza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo