Uganda: Umunyeshuri yishwe n’inzoga

Umunyehuri witwa Abel Ainomugisha wigaga mu ishuri rya Kisoro Technical Institute ry’i Nyakabande mu Karere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda yitabye Imana azize kunywa inzoga akarenza urugero.

Ibi bikaba byarabaye ubwo muri iri shuri hari hateguwe amasengesho yari yahuje amashuri yose abarizwa muri aka karere ka Kisoro nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru.

Ngo ubwo abandi bari mu masengesho,itsinda ry’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi mu mwaka wa kabiri barimo na Abel Ainomugisha bafashe umwanzuro wo gutoroka kabajya kuri santire y’ubucuruzi ya Chappa gufata kamwe nyuma yo kugurisha ibirayi byari bigenewe umushinga w’ubuhinzi w’iri shuri.

Ngo nyuma yo kumara amasaha banywa inzoga , Ainomugisha n’abaganzi be bagarutse mu kigo ,atangira kugaragaza ko afite ibibazo ahita ajyanwa mu bitaro bya Mutolere aho yahise ashiramo umwuka akihagera.

Umuyobozi wungirije w’iri shuri ,Innocent Amanya avuga ko bamwe mu banyeshuri bahunze batinya kuvuga uko byagenze avuga ko ibyabaye we abifata nk’umwaku.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo