Uganda: Umugabo wanduje Virusi itera SIDA abuzukuru be batatu abafashe ku ngufu yakatiwe igifungo cy’imyaka 60

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko Rukuru rwa Luweero mu gihugu cya Uganda rwakatiye imyaka 60 y’igifungo umugabo wafashe ku ngufu abuzukuru be batatu akanabanduza Virusi itera SIDA.

Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 y’amavuko wo muri Kiyanda mu gace Makulubita yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana batatu hagati ya Werurwe na July 2015.

Joseph yafatiranye aba bana bataragira imyaka yo kubasha kumuhakanya ibyifuzo bye akajya abasambanya uko abishatse kugeza bose abanduje SIDA.

Nkuko Daily Monitor yanditse iyi nkuru ibitangaza, ngo aba bana bafashwe ku ngufu umukuru yari afite imyaka 12, undi afite 10 mu gihe umuto yari afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

Urukiko rwifashishije ibimenyetso byo kwa muganga ndetse n’ubuhamya bw’aba bana basanga Joseph Ssemuwemba w’imyaka 42 ahamwa n’icyaha n’ubwo we yabihakanaga yivuye inyuma avuga ko ari ukumuhimbira.

Urukiko rumaze kubona ko ibyo aregwa bimuhama, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 y’igifungo ariko kuko yangije ubuzima bw’abana b’abakobwa batatu bakuba iki gihano inshyuro eshatu kiba imyaka 60 ari muri gereza.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo