Uganda: Museveni yohereje abasirikare badasanzwe muri Kampala

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yohereje abasirikare b’umutwe udasanzwe ari nawo uturukamo abamurinda, gukwirakwira mu Mujyi wa Kampala ngo bahashye ibyaha mu gihe igihugu cyitegura amatora ya Perezida.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba tariki ya 14 Mutarama 2021.

Ku wa Kane, tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu ijambo risoza umwaka, Perezida Museveni yavuze ko abo basirikare boherejwe kurwanya ibyaha muri Kampala, bafite ubushobozi buhagije kuko bamwe muri bo banakoze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Abo basirikare boherejwe mu mihanda nyuma yo gushwana kwa hato na hato hagati ya Polisi n’abatavuga rumwe na Leta guhera mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe na Leta yatabwaga muri yombi bigateza imvururu.

Iryo fatwa ryatangiye kuzamura imyigaragambyo muri Kampala no mu bindi bice by’igihugu. Kugeza ubu abantu 54 bamaze kugwa muri uko gushwana kwa hato na hato.

Museveni mu ijambo rye, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta harimo abitwara nabi n’abanyabyaha.

Biteganyijwe ko Museveni tariki 14 Mutarama azaba ahanganye n’abakandida 11 batavuga rumwe na we.

ABATURAGE N’APOTRE MUTABAZI BABWIJE UKURI ABAYOBOZI BARYA RUSWA BAVUGA KO BAKUNDA IGIHUGU

Source;Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo