Close MORE NEWS Uganda: Museveni na Bobi Wine baciye amarenga ko ibintu ibishobora guhindura isura UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-01-2021 saa 12:24' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, Isi yose ihanze amaso muri Uganda aho abaturage b’iki gihugu bagera kuri miliyoni 18 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu agomba gusiga hamenyekanye uzakiyobora mu myaka itanu iri imbere. Ni amatora ibyayavuyemo bitegerezanyijwe amatsiko kubera ihatana rikomeye riri hagati y’abakandida babiri bahabwa amahirwe, Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 na Bobi Wine w’imyaka 38 wari ufite imyaka itatu ubwo Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986. Havuzwe byinshi mbere y’amatora ariko ibikomeye ni ibyavuzwe n’abo bakandida ubwabo ku musaruro w’ibizava mu matora. Bombi amagambo bavuze ateye impungenge kuko arimo gushidikanya kwinshi ku kwemera ibizayavamo. Perezida Yoweri Museveni ushaka manda ya gatanu, aherutse kubwira umunyamakuru wa CNN, Christiane Amanpour, ko natsindwa mu buryo bwiza aribwo azava ku butegetsi. Yagize ati “Uganda ntabwo ari inzu yanjye. Nintsindwa amatora nzajya mu rugo rwanjye nkore ibyanjye, niba abanya-Uganda badashaka ko mbafasha gukemura ibibazo byabo, nzagenda nishimye rwose” Icyakora Museveni yongeyeho ko azemera ko yatsinzwe mu gihe cyose amatora azaba yakozwe ‘mu mucyo’. Ni imvugo yateye urujijo benshi, kuvuga ko azava ku butegetsi ari uko yatsinzwe amatora yakozwe mu mucyo, mu gihe abatavuga rumwe na we bavuga ko ahubwo ari we uri gukora ibishoboka byose ngo ataba mu mucyo. Ku rundi ruhande, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we yatangaje ko amatora nabamo uburiganya atazemera ibizayavamo. Yagize ati “Ishyaka nyoboye rizubaha ibyavuye mu matora naba yagenze neza, yakozwe mu mucyo, ibyayavuyemo bikabarwa neza.” Icyakora, uyu mugabo wahoze ari umuhanzi yaciye amarenga ko batizeye ibizava mu matora nyuma y’abayoboke be bagiye bafungwa n’inzego z’umutekano batarafungurwa n’uburyo bagiye babuzwa kenshi kwiyamamaza. Bobi Wine amaze igihe yinubira uburyo inzego z’umutekano zimubuza kwiyamamaza, zikamusohora kuri radiyo yaba iyigenga cyangwa iya Leta, zikamubuza kugera aho yabaga yateganyije kwiyamamariza n’ibindi. Hashize iminsi Bobi Wine ahungishirije umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuvuga ko hari umugambi wo kuwushimuta. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yagiye agaragara yambaye ikote ridapfumurwa n’amasasu, avuga ko hari benshi boherejwe na Leta ngo bamuhigire hasi kubura hejuru. Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye Internet mu gihugu hose yafunzwe, ibintu abatavuga rumwe na Leta bemeza ko bigamije gukingira abakora amanyanga mu matora kugira ngo badatamazwa. Ku nyubako zose ndende mu Mujyi wa Kampala hashyizwe abashinzwe umutekano, Leta ikavuga ko bagamije gukumira ibikorwa bibi by’abatavuga rumwe na Leta bagiye bayobora imyigaragambyo mu minsi ishize bahagaze hejuru y’inzu ndende. Ikindi giteye impungenge, ni ikumirwa ry’indorerezi mpuzamahanga mu matora ya Uganda. Ambasade ya Amerika muri Uganda kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko indorerezi zayo zitakigaragaye mu matora kuko zimwe uburenganzira na Komisiyo y’Amatora. Ni ko bimeze ku miryango imwe n’imwe mpuzamahanga yagiye isaba ubwo burenganzira. Abantu basaga 40 nibo baguye mu myigaragambyo yadutse mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo abatavuga rumwe na Leta basakiranaga n’inzego z’umutekano ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi. Muri aya matora ari kuba muri Uganda, abakandida 11 ni bo bahataniye intebe y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, gusa abahabwa amahirwe ni Museveni na Bobi Wine. Museveni na Bobi Wine ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi muri aya matora ABATURAGE BA BANNYAHE NONEHO BARIYE KARUNGU, BATI “MINISITIRI ABA YAREGUYE” GUSA AGAHINDA KAGIYE KUBICA, BUMVE MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Uganda: Museveni na Bobi Wine baciye amarenga ko ibintu ibishobora guhindura isura UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-01-2021 saa 12:24' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, Isi yose ihanze amaso muri Uganda aho abaturage b’iki gihugu bagera kuri miliyoni 18 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu agomba gusiga hamenyekanye uzakiyobora mu myaka itanu iri imbere. Ni amatora ibyayavuyemo bitegerezanyijwe amatsiko kubera ihatana rikomeye riri hagati y’abakandida babiri bahabwa amahirwe, Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 na Bobi Wine w’imyaka 38 wari ufite imyaka itatu ubwo Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986. Havuzwe byinshi mbere y’amatora ariko ibikomeye ni ibyavuzwe n’abo bakandida ubwabo ku musaruro w’ibizava mu matora. Bombi amagambo bavuze ateye impungenge kuko arimo gushidikanya kwinshi ku kwemera ibizayavamo. Perezida Yoweri Museveni ushaka manda ya gatanu, aherutse kubwira umunyamakuru wa CNN, Christiane Amanpour, ko natsindwa mu buryo bwiza aribwo azava ku butegetsi. Yagize ati “Uganda ntabwo ari inzu yanjye. Nintsindwa amatora nzajya mu rugo rwanjye nkore ibyanjye, niba abanya-Uganda badashaka ko mbafasha gukemura ibibazo byabo, nzagenda nishimye rwose” Icyakora Museveni yongeyeho ko azemera ko yatsinzwe mu gihe cyose amatora azaba yakozwe ‘mu mucyo’. Ni imvugo yateye urujijo benshi, kuvuga ko azava ku butegetsi ari uko yatsinzwe amatora yakozwe mu mucyo, mu gihe abatavuga rumwe na we bavuga ko ahubwo ari we uri gukora ibishoboka byose ngo ataba mu mucyo. Ku rundi ruhande, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we yatangaje ko amatora nabamo uburiganya atazemera ibizayavamo. Yagize ati “Ishyaka nyoboye rizubaha ibyavuye mu matora naba yagenze neza, yakozwe mu mucyo, ibyayavuyemo bikabarwa neza.” Icyakora, uyu mugabo wahoze ari umuhanzi yaciye amarenga ko batizeye ibizava mu matora nyuma y’abayoboke be bagiye bafungwa n’inzego z’umutekano batarafungurwa n’uburyo bagiye babuzwa kenshi kwiyamamaza. Bobi Wine amaze igihe yinubira uburyo inzego z’umutekano zimubuza kwiyamamaza, zikamusohora kuri radiyo yaba iyigenga cyangwa iya Leta, zikamubuza kugera aho yabaga yateganyije kwiyamamariza n’ibindi. Hashize iminsi Bobi Wine ahungishirije umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuvuga ko hari umugambi wo kuwushimuta. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yagiye agaragara yambaye ikote ridapfumurwa n’amasasu, avuga ko hari benshi boherejwe na Leta ngo bamuhigire hasi kubura hejuru. Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye Internet mu gihugu hose yafunzwe, ibintu abatavuga rumwe na Leta bemeza ko bigamije gukingira abakora amanyanga mu matora kugira ngo badatamazwa. Ku nyubako zose ndende mu Mujyi wa Kampala hashyizwe abashinzwe umutekano, Leta ikavuga ko bagamije gukumira ibikorwa bibi by’abatavuga rumwe na Leta bagiye bayobora imyigaragambyo mu minsi ishize bahagaze hejuru y’inzu ndende. Ikindi giteye impungenge, ni ikumirwa ry’indorerezi mpuzamahanga mu matora ya Uganda. Ambasade ya Amerika muri Uganda kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko indorerezi zayo zitakigaragaye mu matora kuko zimwe uburenganzira na Komisiyo y’Amatora. Ni ko bimeze ku miryango imwe n’imwe mpuzamahanga yagiye isaba ubwo burenganzira. Abantu basaga 40 nibo baguye mu myigaragambyo yadutse mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo abatavuga rumwe na Leta basakiranaga n’inzego z’umutekano ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi. Muri aya matora ari kuba muri Uganda, abakandida 11 ni bo bahataniye intebe y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, gusa abahabwa amahirwe ni Museveni na Bobi Wine. Museveni na Bobi Wine ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi muri aya matora ABATURAGE BA BANNYAHE NONEHO BARIYE KARUNGU, BATI “MINISITIRI ABA YAREGUYE” GUSA AGAHINDA KAGIYE KUBICA, BUMVE MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika