Uganda: Intare zasanzwe zapfuye  bicyekwa ko zarozwe

Intare esheshatu zasanzwe zapfuye kandi zacagaguwemo ibice, nyuma y’igicyekwa ko ari irogwa ryabereye muri imwe muri za parike zizwi cyane muri Uganda.

Izo ntare zasanzwe muri pariki y’igihugu izwi nka Queen Elizabeth National Park, imitwe yazo n’amajanja byazikasweho, ndetse imirambo yazo ikikijwe n’inkongoro (ubwoko bw’ibisiga) zapfuye, nkuko abategetsi babivuze.

Ikigo cya Uganda cyita ku mibereho y’inyamaswa (UWA, mu mpine y’Icyongereza) cyavuze ko "kitakuraho ko byaba byakozwe na ba rushimusi b’inyamaswa babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko".

Ubu hatangiye iperereza, abita ku kubungabunga inyamaswa barimo gukorana na polisi aho byabereye.

Ubu bwoko bw’intare buzwiho ubushobozi zihariye bwo kurira ibiti.

Mu itangazo yasohoye, Bashir Hangi ushinzwe gutangaza amakuru y’ikigo UWA yavuze ko "bababajwe" n’iyicwa ry’izo ntare.

Yongeyeho ko ubukerarugendo bwo gusura ibidukikije ari igice cy’ingenzi mu bukungu bwa Uganda, cyinjiza agera hafi ku 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB), ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kubungabunga imibereho y’inyamaswa.

Bwana Hangi yagize ati: "UWA yamaganye bikomeye ubwicanyi bw’inyamaswa bunyuranyije n’amategeko kuko butagira ingaruka gusa ku bukerarugendo bwacu nk’igihugu, ahubwo no ku kwinjiza amafaranga, aya akaba afasha mu kubungabunga ibidukikije no mu mirimo y’abaturage bo mu turere twacu dukomye [turinzwe]".

Mu bihe byashize, intare zigeze gupfa muri iyi pariki ya Queen Elizabeth National Park bicyekwa ko zarozwe.

Mu kwezi kwa kane mu 2018, intare 11 - zirimo n’ibibwana umunani - zasanzwe zapfuye, nyuma y’igicyekwa ko ari irogwa zakorewe. No mu kwezi kwa gatanu mu 2010, izindi ntare eshanu zarapfuye mu gicyekwa ko ari irogwa.

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo