Uganda: Imfungwa 200 zatorotse gereza zishe umusirikare ziba n’imbunda

Abategetsi bavuga ko barindwi mu mfungwa 219 zatorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda ejo ku wa Gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa bafashwe.

Gutoroka kw’izo mfungwa kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi iyo gereza iherereyemo, mu gihe inzego z’umutekano zigerageza kuzikurikirana.

Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Singila, mbere yuko zihungira mu misozi.

Abasirikare n’abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye izindi mfungwa ebyiri zishwe.

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza rwa Uganda yavuze ko bagabye indege eshatu za Kajugujugu ndetse n’abasirikare bagenda ku maguru mu gushakisha izo mfungwa zatorotse.

Byibazwa ko abo batorotse gereza barimo kugerageza gukoresha inzira zo mu ishyamba bakambukira muri Kenya.

Iyo gereza ikunze kuba ifungiyemo abarenga 600. Ubu ibikorwa byose byahagaze kuri iyo gereza, mu gihe amaperereza akomeje ngo hamenyekanye uko izo mfungwa zatorotse.

Kuri Twitter, igisirikare cya Uganda cyatangaje ifoto yuko kirimo kubashakisha.

Iyo gereza yubatse ku birenge by’umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

Nkuko inkuru y’Ibiro Ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y’umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n’ibikorwa by’urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko BBC Ibivuga.

Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y’abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.


Byemezwa ko izo mfungwa zahungiye mu misozi iri ku birenge by’umusozi wa Moroto

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo