Uganda: Igisirikari cyateye utwatsi ibyo guhana Jenerali wakubitiye umupolisikazi mu kazi ke

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kimaze gutangaza ko kidashobora gufatira ibihano Maj. Gen. Matayo Kyaligonza wahoze mu ngabo z’iki gihugu, wagaragaye ari gukubita umupolisikazi ushinzwe umutekano wo ku muhanda ku cyumweru, abifashijwemo n’abarinzi be, amuhoye ko yahahagaritse imodoka yarimo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, yabwiye Chimpreports ko nta burenganzira bwo guhana uyu mugabo wahoze ari umusirikare bafite kubera ko yamaze gufata ikiruhuko cy’izabukuru.

Yagize ati “Yahawe ikiruhuko cy’izabukuru. nta kigengwa n’amategeko ya UPDF.”

Mu mashusho yashyizwe hanze agaca ibintu, yagaragaje uyu musirikare ari gukubita inshyi umupolisikazi wa Uganda ushinzwe umutekano wo ku muhanda amuziza ko yari amuhagaritse kugira ngo amubaze impamvu yishe amategeko yo mu muhanda.

Kuri iki cyumweru ni bwo igisirikare cya Uganda yataye muri yombi abarinzi babiri ba Kyaligonza wahoze ari umusirikare mukuru wayo, nyuma yo gufatwa ku mashusho bagirira nabi Esther Namanda usanzwe ari umupolisi wo mu muhanda wo mu gace ka Seeta muri Mukono.

Nubwo igisirikare cya Uganda cyavuze ko nta burenganzira bwo gufatira ibihano Ret. Maj. Gen. Matayo Kyaligonza usanzwe ari amabasaderi wa Uganda mu Burundi, Polisi y’iki gihugu yamaze gutanga ikirego muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isabira ubutabera uyu mukozi wabo.

PNG - 970.2 kb
Maj. Gen. Matayo Kyaligonza n’abarinzi be basagariye umupolisikazi wo ku muhanda ubwo yari abahagaritse

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo