Uganda. Bobi Wine yashyize ahagaragara uburyo  yishwe urubozo n’inzego z’umutekano za Uganda

Umuririmbyi akaba n’umudepite mu inteko nshingamategeko ya Uganda Robert Kyagulanyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, yavuze uburyo yishwe urubozo n’inzego z’umutekano za Uganda nkuko ya byanditse ku rukuta rwe rwa Facebook mu gihugu cya Amerika aho yagiye ku ivuza.

Bobi Wine yavuze ko agiye kwandika ibyamubayeho byose kuko ngo Perezida Mseveni hamwe n’abasirikare be bakuru bavuzeko ibyabaye byose ari ugukabya kuko ntagitangaza kirimo kandi ko ari itangazamakuru ryabikabirije rikabigira ikibazo gikomeye.

Bobi Wine yagize ati” abasirikare barankubise barankubita arinako bankandagiza inkwetozabo zagisirikare ku mubiri hose bankandagiye mu maso, bankandagira ku munwa banku ta intoki zose zira vunagurika ndetse ntagice cy’umubiri wange cyasigaye kitagezweho n’ingaruka zo gukubitwa, bariya bantu nta bumuntu bafite, ntampuwe bafite.”

Yakomeje avuga ko bafashe imyanyaye y’ibanga bakayangiza ba koresheje ikibuno ki imbunda kuburyo yababajwe bikomeye bishobora kuzamuviramo ubumuga bwa burundu ntazashobore no kongera gutera akabariro ukundi.

Igisirikare cya Ugande cyahakanye amakuru yibyo Bobi Wine yatangaje avuga ko yakorewe iyica rubozo ko ibyo ari ukubeshyera inzego z’umutekano za Uganda, usibye igisirikare cyahakanye ayo makuru. Perezida Mseveni nawe yavuze ko ibyo Bobi Wine yatangaje ari ibihuha gusa kuko ntashingiro bifite.

Tubibutse ko ibyabaye kuri Bobi Wine byaturutse ku gushinjwa n’igisirikare cya Uganda ko yari mu bateye amabuye imodoka ya Perezida Mseveni ubwo bari bagiye kwamamaza umukandi Depite wari ushyigkiwe na Perezida Mseveni. Mu kwezi gushyize kwa Kanama.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo