Uganda: Bamwe mu Banyamategeko bajuririye ingingo y’102 y’Itegeko Nshinga

Ni nyuma yuko taliki 30 Kamena 2018 urukiko rw’ikirenga muri Uganda rukuyeho inzitizi y’ingingo y’102 igena imyaka Perezida wa Repubulika agezaho maze ntabe akemerewe kwiyamamariza uyu mwanya, uru rukiko rukaba rwari rwakuyeho iyo nzitizi rugahindura iyi ngingo, kuri ubu Abadepite batandatu (6) batavuga rumwe na Leta bafatanyije na bamwe mu Banyamategeko bajuririye uwo mwanzuro muri urwo rukiko.

Bavuga ko iyo ngingo y’102 iri mu itegeko nshinga rya Uganda yaguma gutyo ari ndakorwaho kuko guhindura itegeko nshinga ari ukubangamira ihame rya Demokarasi ndetse ari amayeri yo guha Perezida Yoweri Kaguta Museveni urwaho rwo kwiyamamariza kuyobora indi Manda kandi azaba arengeje imyaka mirongo irindwi n’itanu.

Iyo ngingo ivuga ko Nta Perezida ugomba kuyobora Uganda arengeje imyaka mirongo irindwi n’itanu, akaba ariyo mpamvu abashyigikiye Museveni bashaka ko igumamo maze akazabona amahirwe yo kuguma ndetse no kugundira ubutegetsi.

Bart Magunda Katureebe ukuriye inteko iburanisha yavuze ko icyo kirego cy ’Abadepite batandatu ndetse n’abanyamayegeko bamaze kucyakira kandi ko baraba bagifatiye umwanzuro mu cyumweru gitaha.

Uretse iby’iyo ngingo y’102, banagarutse kuri Manda z’intumwa za rubanda (Abadepite) basaba urukiko ko bajya bakora Manda ebyiri maze bagaharira abandi. Ibyo byifuzo urukiko rwatangiye kubyigaho kuri uyu wa Gatatu, umwanzuro ukazatangazwa mu cyumweru gitaha.

Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Uganda ryateganyaga ko nta muntu urengeje imyaka mirongo irindwi n’itanu (75) wakagombye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ingingo Museveni yabanje kurwana no kuyihindura mu itegeko nshinga kugira ngo azagire amahirwe yo kwiyamamariza kongera kuyobora Uganda izindi Manda.

Ingingo ya 102 (B) mu Itegeko Nshinga rya Uganda ivuga ko Perezida w’iki gihugu agomba kuba afite hagati y’imyaka 35 na 75 mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda azaba muri 2021 ubwo Museveni azaba afite imyaka 76 y’amavuko bivuze ko atazaba yemerewe kwiyamamaza mu gihe Itegeko Nshinga ryaba ritavuguruwe.

Iyi ngingo itaragiye ivugwaho rumwe n’abatabarizwa mu ishyaka rya NRM (Nation Resistance Movement) riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Museveni, aho abatavuga rumwe n’iri shyaka bakunze kumvikana barwanya igitekerezo cyo guhindura ingingo y’i 102.

Yoweri Kaguta Museveni wavukiye ahitwa Ntungamo muri Uganda tariki ya 15 Kanama 1944, yujuje imyaka iteganywa n’itegeko muri uyu mwaka wa 2019 (imyaka 75), isanzwe ariyo igenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda mu ngingo yaryo y’102.

PNG - 822 kb
Perezida Museveni ubwo yasuhuzaga abari muri Stade Amahoro ku irahira rya Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kanama 2017

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo