Amadini yasabye Leta ya Uganda gusubika amatora ya Perezida

Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora ya Perezida muri Uganda abe, Abanyamadini basabye Leta kuyasubikaho imyaka itatu ariko Museveni akazakomeza kuyobora igihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango ya Gikririsitu, Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprien Kizito Lwanga, yasabye Leta ko yavugurura Itegeko Nshinga rigahesha Museveni gukomeza kuyobora igihugu muri iyo myaka amatora yaba yasubitswemo.

Kizito Lwanga asanga aya matora akwiye gusubikwa mu rwego rwo kubanza kuvura ibikomere abaturage bahuye n’ibizazane byinshi muri uyu mwaka ndetse akarushaho gutegurwa mu buryo bunoze.

Yavuze ko muri iki gihe abanyapolitiki batari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibintu byatumye abandura biyongera cyane. Yanavuze kandi ko inzego z’umutekano zimaze iminsi mu bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Uganda iratangaza ku cyifuzo cy’iri huriro.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe ku wa 14 Mutarama 2021, abarimo Bobi Wine na Perezida Yoweri Museveni bakaba ari bo bahabwa amahirwe yo kuyegukanamo intsinzi.


Uyu ni Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprien Kizito Lwanga, yasabye Leta ko amatora yasubikwa

Impinduka zikomeye muri ADEPR! Depite Frank Habineza yasabye ko umusoro w’ubutaka ugabanywa ategekwa gushaka ahandi iyo misoro izava:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo