Uganda: Abarenga 10 baguye mu mpanuka y’Ikamyo yari itwara Essence yaturitse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2019, Polisi yatangaje ko haraye habaye impanuka y’ikamyo nini yabuze feri itwaye Essence ikagonga Taxi ebyiri zari hafi aho igaturika umuriro ukagera no mu maduka ari hafi aho yahitanye kugeza ubu abarenga 10.

Iyi mpanuka yabereye mu gasantere kari ahitwa Kyambura aho iyi kamyo yaburiye feri yiroha ku matagisi yari hafi aho irayagonga ari nako yahise iturika.

Ibibatsi by’umuriro byakongeje izindi modoka zari ziparitse hafi aho zirashya ndetse nazo zikongeza amaduka azegereye.

Ngo hahiye amaduka mato agera kuri 20. Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye rikumira ko andi maduka afatwa.

Polisi hamwe n’ingabo batabaye bafata imirambo icyenda yabashaga gufatika, bayijyana ku bitaro by’ikitegererezo bya Lugazi kugira ngo isuzumwe.

Kugeza ubu haracyashakishwa indi mibiri kugira ngo umubare nyawo w’abahitanywe n’uriya muriro umenyekane.

Hagati aho kandi hari indi mpanuka yabereye ahitwa Namutumba yakozwe na bus nini yavaga Iganga ikagongana na mini bus.

Hahise hapfa abantu icyenda abandi bane barakomereka.

Polisi yihanganishije ababuriya ababo muri izi mpanuka zombi, isaba abashoferi kujya bitondera umuvuduko.

Muri iki Cyumweru mu Rwanda naho hari ikamyo yaturikiye mu murenge wa Kanjongo itwaye mazutu, yica umugabo umwe.

Ni mu gihe no muri Tanzania hari haherutse kuba impanuka nk’iyi yabereye ahitwa Morogoro ubwo ikamyo itwara Essence yaturitse igahitana abrenga 63 baje kwiyongera bakagera kuri 80.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo