Uganda: Abapolisi bakuru barenga 3000 baburiwe irengero

Kuva kuwa Mbere tariki 18 Kamena 2018, urwego rw’igipolisi cya Uganda rurimo kubarura umubare w’abapolisi bakuru igihugu gifite nyuma y’uko hari amakuru avuga ko abagera ku 3500 natwe uzi aho baherereye.

Umunyamakuru w’Umugande,Andrew Agaba yabwiye BBC ko icyegeranyo cya mbere cyemeza ko aba bapolisi bikuye mu kazi ndetse ko nawe uzi aho bari kugeza ubu.

Iri barura ry’imyaka 3 ishize ryakozwe ku mitwe y’igipolisi itandukanye mu gihugu cya Uganda harimo urwanya iterabwoba,urwanya ibyaha bikoranywe ubwenge bukabije ndetse n’umutwe w’igipolisi uzobereye mu byo gutwara indege.

BBC ikomeza ivuga ko iri barura ryetegetswe n’Umukuri w’igipolisi cya Uganda ,IGP Okoth Ochola aho rimaze kugaragaza ko iki gihugu gifite abapolisi bakuru barenga 40000.

Ngo zimwe mu mpamvu zaba zaratumye aba bapolsi bata akazi ngo ni ubukene kuko ngo muri Uganda bigoye kumenya igihe umupolisi abonera umushahara we ngo niyo ubonetse uza utinze.

Ku bibazo by’ubukene, mu ntangiriro z’ukwa Gatandatu, Perezida Museveni yagiranye inama n’abashinzwe umutekano aho yagize ati’’Tujye mu bucuruzi,dukore ubuhinzi.Ntimwibeshye ngo mugurishe ibyanyu. Ariko mushobora gushyira hamwe inyungu akaba arizo mugabana’’

Muri iyi nama kandi Perezida Museveni yavuze ko hari abashaka ko ava ku butegetsi ariko ngo we naho yagenda, ibibazo bizakomeza kubaho nubwo baba batemeranya n’inama abagiriye.

Ati ’’Nimutubahiriza inshingano zanyu, ngo murwanye ibyaha, ntibazakora ngo bishyure imisoro. Namwe nta mishahara yo kubahemba izaboneka’’.

Mu 2015, igipolisi cya Uganda cyashyize ahagaragara amazina y’Abapolisi bagera kuri 37 bashinjwa kuba barikuye mu gipolisi ntaburenganzira bahawe.

Kuwa Gatatu ushize nibwo Gen Kale Kayihura wahoze ri umukuru w’Igipolisi cya Uganda yatawe muri yombi ubwo yakurwaga ku ifamu ye iherereye mu Karere ka Lyantonde akajyanwa ku birindiro bya gisirikare bya Entebbe mbere yo kujyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye, ari naho afungiye ago arimo gukorwaho iperereza sibyo gusa ngo hari n’abandi bapolisi n’abasirikare bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida Museveni aherutse gutangaza ku mugaragaro ko Leta ye yinjiye mu ntamnbara yo kurwanya umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano wa Uganda.

Bikaba bikekwa ko hari n’abapolisi bava mu kazi biterwe n’impamvu za Politiki n’ubwo ngo nta bimenyetso bihari.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo